Urukundo Rw’Ukuri


Urukundo Rw’ukuri

Imana iragushishikariza kwita ku mategeko yayo kuko iyo udakurikiza amategeko y’IMANA ntabwo Wabasha kugira urukundo, twigire kuri YEZU kugira urukundo, IMANA n’urukundo, urukundo narwo rukaba IMANA. Muvandimwe ibyanditswe bitagatifu bigenda bigushishikiraza kugira urudo rw’ukuri. Matayo 22, 34-40: abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. Maze umwe muribo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati ‘Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe? Aramubwira ati” Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere.

Irya kabiri risa naryo Urajye ukunda mugenzi wawe nk’ uko wikunda. Muri ayo mategeko uko ari abiri, niho habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.” Aha yezu bamubajije ikibazo gikomeye ariko agiye kubasubiza yabasubizanyije ubwenge bwishi, abereka ko urukundo arirwo rububye byose, nirwo rugize byose, niba udafite urukundo ntabwo uba ukurikiza amategeko y’IMANA. Biragusaba kwigira kuri Yezu, yaragukunze agera naho akwitangira ku Musaraba, aragupfira kugirango ukire, yigira ruvumwa kugirango ukire, muvandimwe iyo Yezu ataza kugupfira uba urihe? Aho ujya wibaza iki kibazo, cyangwa umera nk’abatemera ko YEZU abaho. Uru Rukundo yatugiriye rutwereka urukundo rw’ukuri.

Ibuka igihe YEZU bajyaga ku mubamba ku musaraba ntabwo yigeze agenda atuka aba mugiriye nabi, ahubwo yabasabiraga umugisha. Muvandimwe igihe nk’icyo wabyitwaramo gute? Hari igihe ugira nawe aba guhekesha imisaraba mu buzima, ubakira gute? Ubereka urukundo cg ubasanganiza inabi? Igira kuri Yezu muvandimwe umusabe ku gukomeza aho ubona wa tsinzwe, iyo ukunda umwanzi wawe bikurinda amakuba ndetse n’izindi ngaruka nyishi z’umubiri aha twavuga ubu rwayi, kuko iyo wibitsemo inzika ugira ibibazo by’ishi, ubura ibitotsi, ugira ibibazo by’umutima, umuvuduko w’amaraso, kurwara umutwe udakira, ndetse n’izindi ndarwa nyishi.

Muvandimwe yesu aragusaba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, iyo wifitemo urukundo rwa nyarwo ntushobora kugirira nabi mu genzi wawe, ntushobora narimwe kutamugirira impuhwe igihe ya kubabaje, nta nubwo ashora kugira ibibazo agufite, umuhora hafi muri byose. Ijambo ry’IMANA riratwereka ngo urukundo rwihanganira byose…. Ujya wihanganira uwo wakundaga igihe akugiriye nabi? Iyo bigenze gutyo ubyitwaramo gute? Umwereka urukundo cyangwa uramuhunga? Ukamusiga wenyine? Igihe nk’icyo muvandimwe niho uwakugiriye nabi aba ashaka urukundo, ukamwereka urukundo, ndakubwiza ukuri ko nabona urukundo ufite nawe bizamuhindura, maze  abashe kwiga urukundo nyarwo icyo aricyo.

Ugomba gushyira mu bikorwa uko Yezu Kristu yagukunze, ese uburyo nkunda Umubyeyi wanjye nibwo nkunda IMANA yanje, uburyo se nkunda umugore cg umugabo wanjye nibwo nkunda IMANA yanjye? Uburyo nkunda abana banjye niko nkunda IMANA yanjye? Aha muvandimwe uri korera isuzuma umenye aho urukundo rwawe ruhagaze, biragufasha kumenya aho uhagaze maze ufate umwanzuro. Ijambo ry’Imana dusanga mw’ivanjiri ya YOHANI 13,34: Mbahaye itegeko rishya, ni mukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.

Muvandimwe ijambo ry’Imana rirakomeza kugushishikariza kugira urukundo nk’ urwo Yezu yagukunze, ukemera nawe kuba wapfira mu genzi wawe igihe bibaye ngobwa, kandi nicyo cyizerekana ko uri umwisha wa YEZU, Igihe ukora ibijyanye ni ugushaka kwe. Imana ibigufashemo kandi uyobowe na Roho Mutagatifu nta cyakunanira. Urasabwa kugira urukundo rusumba umupaka, aha biragusaba ko utagomba gukunda abadukunda gusa, cg gukunda abo uzi gusa, kunda ndetse ugereho ukunde nabo utazi, kuko ineza uzayisanga imbere, ndetse ko twese turi umwe muri Kristu yezu wadupfiriye. Niyo wahura nuwo mutavuga ururimi rumwe, mudahuje uruhu, aha urasabwa gukunda bose kuko twese turi umwe muri Kristu. ABANYAGALATI 3:28: Nta muyahudi ukiriho, nta mugereki, nta mucara, nta mwigenge, nta mugabo nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.

 Muvandimwe ijambo ry’imana rirakwereka uko wagira urukundo rw’ukuri, igira no kw’ijambo ry’Imana rizagushoboza byose, kandi uzaba intungane no muri byose. Ivanjiri ya LUKA 6: 32: niba mwikundiye ababakunda gusa, mwa bishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda? Ige kugira itandukaniro hagati yawe n’umunyabyaha, uwemera Imana ayoborwa na Rohomutagatifu naho Umunyabyaha, ayoborwa n’ibyifuzo bye cyangwa akayoborwa n’uko abayeho. Gerageza kurenga imbibi zikubuza kugera k’urukundo rw’ukuri.

Muri ibibihe isi yanyuzemo, urasaba gusubiza amaso inyuma maze urebe urukundo Imana ya kugiriye, ushobora kuba warahuye na byinshi ariko Imana ya kweretse urukundo rwayo ruhebuje, yagutambukije muri byinshi byari bikomeye kugeza na nubu ufite ubuzima, hari beshi rero bakeye ko nawe ubereka urukundo, kuko urukundo rutagira ibikorwa ruba rwarapfuye, ruba rwara zimye, iyo ubiba urukundo uba ubibiba amahoro, kandi uzasarura amahoro. Igire kuri Yezu Kristu kuko urukundo rwe rwaranzwe no kwitanga, kugira urukundo rwa nyarwo rugusaba kwitanga muri byose kabone nubwo byaba bigoye cyangwa se bitakoroheye.

1Abanyakorinti 14,1: Ngaho rero nimukurikirane urukundo, kandi muharanire Ingabire za Roho cyane cyane iz’ubuhanuzi. Roho w’Imana niwe ukuyobora muri byose, usabe agufashe muri byose ndetse no kurangiza neza imirimo ushinzwe hano kw’isi. Kuko imirimo ukora hano kw’isi niyo izashimangira ko wasize ubibye urukundo, cyangwa ko wabibye inabi. Ube mbese icyitegererezo cy’abazagukomokaho bose, uzasige inkuru nziza imusozi. Izina ryawe ntirizabe ruvumwa, aho abazagukomokaho bose bazarangwa n’ibikorwa byiza bya kuranze. Ikindi kandi iyo ubibye urukundo, ugira amahoro kuko urukundo rusigasiye byose. Nirwo rubasha  kugaragaza icyo uricyo.

ABANYAGALATI 5,22: Naho imbuto ya ROHO ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Ngo imbuto za roho Mutagatifu ni urukundo muvandimwe iyo udafite urukundo ntacyo uba uricyo, hari aho babigereranya ni ingunguru iba irimo ubusa kuko iyo uyikozeho igira urusaku rwishi kuruta iyo irimo amazi, ntuzifuze kumera gutyo. Ahubwo umere nk’ingunguru irimo amazi kuko iyo uyihonze ho ntarusaku igira. Kugira ibyishimo muri wowe igihe cyose muri byose na hose, amahoro Muvandimwe akugeza kuri byinshi, kuko udafite amahoro ntacyo wageraho, kwihanga bitera ineza, iga kugira kwihangana no mubidashoboka, kuko aribwo uzatsinda urugamba urimo kandi urukundo rwa nyarwo rugusaba kwihanganira byose.

 Ubugwaneza n’ingezi muri byose, iga kwakira neza uje agusanga umwereke urukundo muri byose. Ijambo ry’IMANA riragusaba kwiga kugira ubuntu, iyo wifitemo ubu muntu uba uyoborwa na ROHO Mutagatifu, iyo udafite ubu Muntu uba uri undi wundi, kuko ubwo bu Muntu nibwo bugufasha kugira urukundo kandi bukadutandukanya n’inyamaswa. Iyo wabuze ubu MUntu ntakiza kikuvamo, ntabwo ushobora gukunda ubabaye cg uje akugana cyangwa se ngo ube wagirira impuhwe uri mu karengane akariko kose. Kuba wifitemo ubu Muntu bugaragaza ishusho yawe uwo uriwe imbere n’inyuma. Urukundo nyarwo kandi rudufasha kubaho mu budahemuka, ukabaho ntawe ubangamiye, ikirinda kugira inabi iyo ariyo yose muri wowe. Kuko Muvandimwe iyo uhemutse uba ugirira nabi abazagukomokaho bose, kuko aho bazajya baca hose, bazajya bababonamo ibikorwa byawe bibi wakoze. Ariko ni ubaho warakoze imirimo yawe uko isabwa bizahesha umugisha abazaba baragukomotseho bose .Kugira imico myiza n’ingeso nziza, aho unyuze hose bagutangarira, ibyo muvandimwe ntabwo ari wowe ubyiha, kuko bigaragaza ko uyobowe na roho Mutagatifu. Mbese uyoborwa n’ibyanditswe bitagatifu abasha kubaho ubuzima bw’uwa tagatifujwe.

Imico myiza, muvandimwe aha urasabwa kugira umuco kuko umuco wacu udutoza gukunda no kubaho ufite ikinyabupfura, igire kuri Yezu uburyo yitwaraga maze biguhe ishusho yuko wa kwitwara igihe usabwa kugirira abandi urukundo. Iri jambo ry’Imana dusomye riri mu abanyagalati rigufashe kwera imbuto muri byose, ribumbiyemo inyigiho yose y’urukundo, uri zirikane maze rizagufahe kugera ku Rukundo rwa nyarwo IMANA ishaka. IMANA iguhe umugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content