Ubutumwa bwa Yezu: witinya!


Ubutumwa bwa Yezu: witinya!

Ni koko Yezu araduhumuriza, aho adukangurira kudatinya ibihe by’amajye, indwara zigenda zitera isi, Ibiza bikomeye, intambara ziri hirya no hino ku isi, iterabwoba rituma ab’isi badasinzira batekanye, ndetse n’ibindi byinsi. Yezu arakubwira ko wabyifatamo.

Abantu benshi bahangayikishwa n’ejo hazaza habo cyane cyane kubera intambara z’urudaca hirya no hino ku isi. Si n’intambara gusa, ahubwo hari n’iterabwoba, imyuzure, inzara, inkongi z’imiriro, n’ibindi.

Kuri ibi biza, harimo ndetse n’abakongeraho ibibazo byabo bwite birimo kubura akazi, kubura imitungo, kubura ibyo kurya, intonganya za buri gihe mu buzima bwabo, impfu zitunguranye, ubujura, n’ibindi n’ibindi.

Nyamara ibi byose Yezu we Nzira, Ukuri, n’Ubugingo (Yohani 14:6); yatubwiye ko kuva tukiri ku isi bigomba kubaho ibi bihe byose by’amakuba kugira ngo ibyahanuwe bisohozwe (Matayo 24 yose). Burya rero, n’ubwo ibi byaba, hari uko wabirokoka. Uti gute?

Soma imirongo ikurikira irimo ijwi rya Yezu akubwire uko wakwitwara muri ibi bibazo.

Yezu we ubwe arakubwira ati…

>> Kubatinya iterabwoba, intambara, abicanyi, abagome, ababagambanira,… Yezu arababwira ati:

“…Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! Naho mwe imisatsi yo ku mutwe wanyu irabaze! Ntimugatinye rero; mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi…” Matayo 10:28-31

>> Kubatinya imyuzure, inkongi z’umiriro, inzara, imitingito, Yezu arababwira ati:

“…hirya no hino hazatera inzara n’imitingito y’isi… Ubwo bazabagabiza abazabababaza, bananabica… Benshi bazaboneraho ibibagusa, maze basubiranemo bangane… Urukundo ruzacogora muri benshi… ariko uzakomera kugeza ku ndunduro niwe uzarokoka…” Matayo 24:7-13; akongera akababwira ariko ati: “ntimuzakuke imitima, kuko bigomba kuba…” Matayo 24:6

Nguku uko wakwitabaza Yezu uri mu makuba, akagutabara ako kanya

>> Jya uhamagara Yezu usakuza mu ijwi riranguruye uvuga uti: “Yezu, ntabara”

Nk’uko abigishwa be bamubwiye ngo “dutabare turashize” (Matayo 8:25) igihe umuhengeri wendaga kubarengera ngo ubice, nawe jya utaka usakuza unavuze induru ku gihe utewe n’ikintu icyo aricyo cyose, waba usatiwe n’urupfu, uri mu munyururu, uri mu ntambara…

Ibi ni nabyo Petero yakoze we ubwe igihe yarapfuye arohama mu mazi maze niko kubwira Yezu ati: “Nyagasani, nkiza!” (Matayo 14:30) maze Yezu arambura ukuboko, aramusingira.

Nawe uzabigerageze urebe ko atagutabara.

Menya iri banga rizagufasha kurokoka mu gihe cy’amakuba

Ibanga nta rindi rero, ni iryo dusanga mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyaroma 8:28: “byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo!” Iryo niryo banga. Nta rindi, Rwose, menya ko abakunda Imana ntacyo bajya baba na kimwe, nta n’icyo bazaba. Igihe bapfa, Yezu aba abari iruhande agahita anabakira. Usibye ko mu ijuru bafite ingororano, no ku isi ntacyo bazifuza na rimwe.

Ibi ndetse bivuga ko mu gihe hazaba hari ibibazo bitanudkanye, wowe uzakira. Mu gihe hazaba imyuzure, wowe ntizagutwara. Mu gihe hazaba ibura ry’akazi, wowe Imana izagushyira muri bacye bazakabona, kandi n’iyo utakabona, ntuzabura ikigutunga.

Gukunda Imana nta kundi usibye kubahiriza ibyo Umwana wayo yaduhayemo urugero aribyo: “URUKUNDO” no “KUBABARIRA”.

Yezu ndetse akaba akubwira ngo “wemere Nyagasani Yezu, uzakira, wowe n’urugo rwawe (Ibyakozwe n’intumwa 16:31). Ibi ndetse binafitanye isano n’ibyo dusanga mu Ivugururamategeko 28,1-4, ahagira hati:

“Niwubaha koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe… uzagirira umugisha mu mugi, uwugirire no mu gasozi. Umugisha uzaza ku bana bawe, ku myaka yo mu mirima yawe, no ku matungo yawe…” (Ivug 28,1-4).

Kugira ngo kandi usobanukirwe n’ibyiza byo gukunda Imana, soma Zaburi 91:

Zaburi 91

Uwiringira Imana imubera ubuhungiro, ikamuzigura mu makuba

Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera, yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose. Ndabwira Uhoraho nti «Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye, Mana yanjye, ni wowe niringiye!» Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni, anagukize icyorezo kirimbura imbaga. Azagutwikiriza amababa ye, maze uzahungire mu nsi y’amoya ye; ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa. Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro, cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa icyorezo cyubikiye mu mwijima, cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu. N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi, n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, wowe ariko ntakizaguhuganya. Uzabe maso gusa, maze wirebere igihano cy’abagiranabi.

Koko Uhoraho ni wowe miringiro yanjye. Usumbabyose wamugize ubuhungiro bwawe, icyago ntikizagushyikira, n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe, kuko yategetse abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. Bazagutwara mu maboko yabo, ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye; uzakandagira intare n’impiri, uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini. «Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura nzamurinda, kuko azi izina ryanjye. Nanyiyambaza, nzamwitaba, nzamuba hafi mu gihe cy’amage, nzamurokora, maze nzamuheshe ikuzo. Nzamuhaza iminsi irambye, maze nzamwereke agakiza kanjye.»

Umwanzuro

Ntihagire uzakubeshya, igisubizo ku bibazo by’isi ni Yezu wenyine! Aragumuhuriza… nguyu mwumve

Koko ntihagire uzakubeshya. Nuzakubwira ibitandukanye n’ibi, uzamenye ko akubeshya. Impamvu ni iyi: Yezu arakubwira muri Yohani 14:6 ati “Ninjye Nzira, n’Ukuri, n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” ndetse akongera ati: “nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi” (Matayo 28:18); noneho byiyongereye no kuri ibi, akongera akakubwira ati: “nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzandebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya ; muzamererwa neza mu mitima yanyu” (Matayo 11:29).

Aranakubwira ndetse ko yaje kugira ngo ababoshye babohorwe, impumyi zibone, abamugaye bagende. Rero ufite agaciro gakomeye. Igihe umubwiye ngo “Yezu ndagukunda” ukanakurikiza ibyo agusaba bitanakomeye na gato, araguha ihumure riri mu magambo yavuzwe n’Umuhanuzi we Yeremiya:

Yeremiya 29:11-14 njyewe nzi imigambi nabagiriye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera. Nimunyiyambaza kandi mukaza kunsenga, nanjye zabumva. Nimunshakashake mubikuye ku mutima, nzabareka mumbone.

Indi mirongo yagufasha

  • Luka 19:9-10
  • Ps 14:2
  • Abahebureyi 4:18
  • Ps 127
  • Izayi55:6-7
  • Izayi 43:1-4
  • 1Pt 2:09
  • Hozeya 4:6
  • Izayi 43:25
  • 1 jn 5:19
  • Ivug 28,1-4
  • Yeremiya 32:26
  • Ps 91:14-16
  • Isaiah 9:2
  • Matayo 6:33
  • Matayo 11:29

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content