Ubutumwa bwa nyuma isi izumva mbere y’uko Yezu agaruka


Muri iyi nyigisho urasangamo inyigisho yanyuma izatangwa mbere yuko Yezu agaruka ku isi ariyo Ubwabi bw’Ijuru. Murasangamo ndetse itandukaniro riri hagati y’idini n’ubwami/ingoma. Hifashishijwe imirongo yo muri Bibiliya Ntagatifu mu gusobanura iyi nyigisho.

Ikibazo: Mbese ni iki Yezu yatindagaho cyane igihe yabaga yigisha? Cyangwa se nanone, mu byo yavuze byose, ni iki yavugaga kikagenda kigaruka mu kubwiriza kwe?

Igisubizo: Ingoma y’Ijuru! (cyangwa se na none Ubwami bw’Ijuru)

Inyigisho Yezu yatanze kenshi akayitindaho ni iy’ingoma y’Ijuru. Kenshi ndetse yatangiraga agira ati ingoma y’Ijuru imeze nka…. akabona gukomerezaho igihe yabaga yigisha mu migani.

Itandukaniro riri hagati y’Ubwami bw’Ijuru (Ingoma y’Ijuru) n’idini (iyobokamana)

Icyo tugomba kumenya aha nuko Ingoma cyangwa se Ubwabi bitandukanye cyane n’idini, ndetse nta n’aho bihuriye na busa. Idini ni organisation/ishyirahamwe abantu bishyiriraho kugira ngo ribafashe gusobanukirwa Imana neza mu gihe Ingoma/ubwami ari leta iyobowe n’Umwami.

Abantu benshi bafata Yezu nk’undi muvuga butumwa wese cyangwa se umuntu waje gushinga idini ku isi, ariko se mu by’ubukuri nicyo cyamuzanye? Iyo wisomeye ubwawe Bibiliya, ukiga amagambo Yezu yivugiye, inyigisho yatanze, impanuro, imigani yigishijemo… ubona ko ibi bitandukanye cyane n’ukuri: Yezu ntiyazanywe ku isi no kuhashinga idini cyangwa se kuhasiga idini, ahubwo yaje kuhashinga ingoma cyangwa se ubwami. 

Ibi bihamywa ndetse n’amagambo yivugiye bwa mbere agitangira kubwiriza dusanga muri Matayo 4:17 “…Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!” ndetse no muri Mariko 1:15 “…Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!” Aha yanabahishuriye ko ari Umwami kandi ko igihe cyizagera akabagororera mu ngoma ye – “…Nanjye nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye…” (Luka 22:29).

Idini ubwaryo si ribi, ni ijambo riva mu rurimi rw’igiswahili rivuga ukwemera ndetse nk’uko mu bika bibanza twabisobanuye, idini rishyirwaho n’abantu kugira ngo ribafashe kwegera ndetse no gusobanukirwa Imana. Ndetse na Yakobo atubwira ko Idini cyangwa se Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana ari ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge (Yakobo 1:27). Rero, ntushobora gutandukanya ikiremwa muntu n’iyobokamana kuko n’amadini cyangwa se iyobokamana turisanga muri Bibiliya.

Iyo aza kuba yaraje gushinga idini, aba yaravuze ngo nimwisubireho idini riregereje, ariko siko yavuze kuko ataricyo cyari cyamuzanye. Niba hari ikintu rwose Yezu yashakaga ko abantu basobanukirwa ni Ingoma y’Ijuru kuko yayigarukagaho kenshi cyane mu nyigisho ze. 

Zimwe muri izo nyigisho twasangamo amagambo Ingoma y’Ijuru ni nka:

Matayo 5:10 “…Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo…”

Matayo 10:7 “Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje”

Matayo 13:10-11 “Abigishwa baramwegera, baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki?» 11Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo, ntibabihawe”

Matayo 13:24-30 “Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we…. »

Matayo 13:31 “Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we.”

Matayo 13:33 “Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.”

Iyo mirongo iratugaragariza ko Bibiliya yibanda ndetse no ku isano hamwe n’imibanire y’umwami w’abami hamwe n’abo ayobora aribo baturajye b’ubwami bwe.

Inyigisho yanyuma

Nyuma yo gusoma iyo mirongo ya Bibiliya ivuga Ingoma y’Ijuru, ibi bitwereka ko Yezu ariyo yashakaga kwibandaho cyane ndetse akaba yarashakaga no kuduha bimwe mu bimenyetso bizigaragaza mu gihe azaba yegereje kugaruka ku isi nk’uko tubisanga muri Matayo 24:14 “Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera

Muri macye ikizabanziriza ukugaruka kwe ko kwegereje ntabwo ari intambara, indwara… ndetse n’ibindi biza nk’uko benshi babicyeka ahubwo ni ikwirakwira ry’inkuru nziza ivuga Ingoma y’Ijuru ku isi hose, amahanga yose akayimenya 

Nyuma y’ikwirakwira ry’ikoranabuhanga nka internet, telephone mobile, za computer ndetse n’ibindi, ibi byatumye ikwirakwira ry’ibwirizwa ry’Ijambo ry’Imana ryihuta kubi kurusha uko byari bimeze mu binyejana byabanje.

Yezu ni Umwami

Iyo wize amateka y’abami bo hirya no hino ku isi muri rusange ubona ko iyo Umwami yajyaga gusura ahantu yabanzaga kohereza intumwa zitangaza igihe azazira ndetse no kumutegurira ibyo azahakora ndetse n’urugengo rwose. Uko niko na Yezu yabigenje: mbere y’uko aza, Yohani Mubatiza yatangaje ko Umwami agiye kuza kandi ko abantu bitegura igaruka rye ku isi. Usibye na Yohani umubatiza kandi, twibukiranye ko hari n’abahanuzi benshi baje mu isezerano rya cyera bavugaga ko umukiza azaza.

Ndetse no mu iza rye rya kabiri, isi yose igomba kubanza kumenya inkuru nziza y’ubwami bwa Yezu ndetse n’ibyiza by’ubwo bwami. Muri iki kinyejana turimo, ikoranabuhanga ryarakataje kubi mu gusakaza iyi nkuru nziza.

Nk’uko tubisoma mu Banyafilipi 3:20, “Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu” ndetse n’Abanyefezi 2:19, “…ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke ; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.” Ibi bitwereka ko Umwami Yezu adufata nk’abenegihugu be, ndetse tukaba turi mu muryango umwe nawe bwite.

Nk’abenegihugu bategereje rero Ingoma y’Ijuru, duhamagariwe kuba aba amasaderi b’Umwami (2 Kor 5:20) ndetse no kwigirira icyizere, twihatira guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri (2 Tim 2:15).

Witeguye Ute?

Hari igihe kizagera Ubwami bwa Yezu buganze ku isi. Ese wowe urimo gusoma iyi nyigisho ubwiteguye ute? 

Ubuhanuzi Yezu Kristu yasohoye 

UbuhanuziIsezerano rya CyeraIsezerano Rishya
1Mesiya azabyarwa n’umugore– Intangiriro 3:15– Matayo 1:20
– Abanyagalati 4:4
2Mesiya azavukira i Betelehemu– Mika 5:2– Matayo 2:1
– Luka 2:4-6
3Mesiya azabyarwa n’isugi– Izayi 7:14– Matayo 1:22-23
– Luka 1:26-31
4Mesiya azakomoka mu muryango wa Aburahamu– Intangiriro 12:3
– Intangiriro 22:18
– Matayo 1:1
– Abanyaroma 9:5
5Mesiya azakomoka kuri Izaki– Intangiriro 17:19
– Intangiriro 21:12
– Luka 3:34
6Mesiya azakomoka kuri Yakobo– Ibarura 24:17– Matayo 1:2
7Mesiya azakomoka mu muryango wa Yuda– Intangiriro 49:10– Luka 3:33
– Abahebureyi 7:14
8Mesiya azaragwa ingoma y’ubwami bwa Dawudi– 2 Samweli 7:12-13
– Izayi 9:7
– Luka 1:32-33
– Abanyeroma 1:3
9Ubwami bwa Mesiya buzasigwa amavuta kandi buzaramba iteka ryose– Zaburi 45:6-7
– Daniyeli 2:44
– Luka 1:33
– Abahebureyi 1:8-12
10Mesiya azitwa Emmanuel– Izayi 7:14– Matayo 1:23
11Mesiya azamara igihe mu Misiri– Hozeya 11:1– Matayo 2:14-15
12Ubwicanyi buzakorerwa abana bato buzakorerwa aho Mesiya azavukira– Yeremiya 31:15– Matayo 2:16-18
13Hazaza intumwa itegura inzira ya Mesiya– Izayi 40:3-5– Luka 3:3-6
14Mesiya azangwa n’ubwoko bwe– Zaburi 69:8
– Izayi 53:3
– Yohani 1:11
– Yohani 7:5
15Mesiya azaba umuhanuzi– Ivugurura mategeko 18:15– Ibyakozwe n’intumwa 3:20-22
16Mesiya azabanzirizwa na Eliya– Malakiya 4:5-6– Matayo 11:13-14
17Bizatangazwa ko Mesiya ari umwana w’Imana– Zaburi 2:7– Matayo 3:16-17
18Mesiya azazana urumuri i Galilaya– Izayi 9:1-2– Matayo 4:13-16
19Mesiya azitwa umunya Nazareti– Izayi 11:1– Matayo 2:23
20Mesiya azavugira mu migani– Zaburi 78:2-4
– Izayi 6:9-10
– Matayo 13:10-15; 34-35
21Mesiya azaza gukiza abafite imitima imenetse– Izayi 61:1-2– Luka 4:18-19
22Mesiya azaba umutambyi wo mu cyiciro cya Melkisedeki– Zaburi 110:4– Abahebureyi 5:5-6
23Mesiya azitwa umwami– Zaburi 2:6
– Zakariya 9:9
– Matayo 27:37
– Mariko 11:7-11
24Mesiya azasingizwa n’abana bato– Zaburi 8:2– Matayo 21:16
25Mesiya azagambanirwa– Zaburi 41:9
– Zakariya 11:12
– Luka 22:47-48
– Matayo 26:14-16
26Amafaranga yakoreshejwe mu kugurisha Mesiya, azakoreshwa mu kugura umurima w’umubumbyi– Zakariya 11:12-13– Matayo 27:9-10
27Mesiya azashinjwa ibinyoma– Zaburi 35:11– Mariko 14:57-58
28Mesiya azaceceka imbere y’abamushinja– Izayi 53:7– Mariko 15:4-5
29Mesiya bazamucira amacanjwe ndetse akubitwe– Izayi 50:6– Matayo 26:67
30Mesiya azangwa nta mpamvu– Zaburi 35:19
– Zaburi 69:4
– Yohani 15:24-25
31Mesiya azabambanwa n’abagizi ba nabi– Izayi 53:12– Matayo 27:38
– Mariko 15:27-28
32Mesiya azahabwa divayi isharira ngo ayinywe– Zaburi 69:21– Matayo 27:34
– Yohani 19:28-30
33Ibiganza n’ibirenge bya Mesiya bizatoborwa– Zaburi 22:16
– Zakariya 12:10
– Yohani 20:25-27
34Mesiya azashinyagurirwa anateshwe agaciro– zaburi 22:7-8– Luka 23:35
35Abasirikare bazakora ubufindo ku mwenda ya Mesiya– Zaburi 22:18– Luka 23:34
– Matayo 27:35-36
36Nta magufa ya Mesiya azavunika– Iyimukamisiri 12:46
– Zaburi 34:20
Yohani 19:33-36
37Mesiya azatereranwa n’Imana– Zaburi 22:1– Matayo 27:46
38Mesiya azasengera abanzi be– Zaburi 109:4– Luka 23:34
39Abasirikare bazatobora uruhande rwa Mesiya– Zakariya 12:10– Yohani 19:34
40Mesiya azahambwa hamwe n’abakire– Izayi 53:9– Matayo 27:57-60
41Mesiya azazuka mu bapfuye– Zaburi 16:10
– Zaburi 49:15
– Matayo 28:2-7
– Acts 2:22-32
42Mesiya azazamuka ajya mu ijuru– Zaburi 24:7-10– Mariko 16:19
– Luka 24:51
43Mesiya azicara iburyo bw’Imana– Zaburi 68:18
– Zaburi 110:1
– Mariko 16:19
– Matayo 22:44
44Mesiya azaba igitambo cy’abantu kubera ibyaha byabo– Izayi 53:5-12– Abanyaroma 5:6-8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content