Nigute Dukoresha Imbaraga Twahawe?


Nigute Dukoresha Imbaraga Twahawe?

IMANA yacu  iragukunda cyane  yakugeneye ibyiza byinshi,ariko  ibiguha byihariye, yaguhaye ukwawe kwihariye, igutandukanya n’ibindi biremwa yaremye, uza uri umwihariko wayo  iguha byose kubuntu bwayo ntaruhare ubigizemo,  yaguhaye imbaraga , ariko iziduha ku buryo butandukanye,imbaraga zanjye ntabwo arizo zawe. Ndetse iguha no gukoresha izo mbaraga kuburyo butandukanye nu bw’ikindi kiremwa. Imana yaguhaye impano  yo kuba wa kwigisha cg se Wabasha gukora ikindi kintu, ariko ukaba utabona izo mbaraga zikurimo ,warazipfukiranye. Igihe utabasha kuzikoresha nta mu maro ziba zifite kuri wowe no kubandi bagukijije. 

Ushora kuba uri mw’itsinda runaka, cyangwa se uri mu kazi , uri kwishuli, uri mu rugo iwanyu   washobora kugira icyo wafasha abandi mu bintu bitandukanye  ariko ukitinya, ugatangira ukabona ko ntacyo wishoboreye, bakubwira ngo kora iki ugahakana, aha niho Sekibi agushoborera maze akaza akimika ubwoba muri wowe agatuma utagira icyo ugeraho ,kuko wa muhaye umwanya wo kwinjira mu buzima bwawe, aha bisaba ngo umutsinde umwereke ko byose bishoboka. 

Mariko 11,22 Yezu aramusubiza ati Nimwemere Imana ndabibwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati shyiguka aho wirohe mu Nyanja,iri jambo ry’IMANA riratwereka ko uwizeye adashidikanya ntacyo atakora, icyo wategeka cyose cyakoreka. Aha Yezu kristu ntabwo yavugaga imisozi iyo dusanzwe tubona, mubuzima bwacu bwa buri munsi hari ibitugora, ndetse bikaba bya kubuza no gusinzira, dore imisozi ikurikira ushobora gukuraho ukayitegeka nayo ikakumvira. 

Ushobora kuba ufite umusozi w’ibibazo, ubushomeli, ibibazo mu muryango, inshuti ya guhemukiye, uburwayi  n’ibindi n’ibindi. Aha niho ufata umwanya ugasenga ugatabaza Imana, ukayihamagarana ukwemera, ugasengera akazi wizeye nyuma umusozi w’ubushomeri ukawirukana, ntabwo akazi ka kwizana mu vandimwe utatabaje ijuru ngo rigutabare, usohora zambaraga zikurimo ugatabaza, niho utandukaniye ni udafite imbaraga zo gusenga no kwemera ko ashobora kurangiza ibibazo bye abikesheje isengesho.

Iyo udafite imbara muri wowe usakira ibisubizo mu bandi, ntabwo ushobora kwigirira icyizere, ugahera ku murongo uhamagara abo muziranye wifuza uwagufasha kurangiza umusozi ugukikije, ariko bikaza kurangira yenda ntawe ubonye wo kugufasha cyangwa se niyo wa mubona ugasanga nta nagufashije kurangiza umusozi akagusiga hagati. Imana iragusaba kuyihereza byose, ugasenga ushikamye maze ukaroha mu Nyanja ibikugarije byose.

Ijambo ry’Imana riragusaba kwi kuramo ubwoba ukemera ko byose ubishoboye ko wifitemo imbaraga zikomeye zishobora gukora ibitangaza. Ugomba kugira ukwemera muri byose, ariko niba nta kwemera ufite nta connection uba ufitanye n’Imana, imbaraga zose zituruka ku Mana, gukizwa kwawe guturuka ku Mana yacu, izere uzabona Imana,izere uzabona imbaraga zisubye ho kuruta izo wari ufite.

Uko Nizera Abandi Niko Nizera Imana

Izere kuko ku mana byose birashoboka, hari igihe mu buzima uhura nabo wizera  ukabagirira icyizere gikomeye cyane, ushobora kuba warwara ukajya mu bitaro, nyuma bakakubwira ko ukeneye kujya kubagwa ikintu runaka, urabyemera ukizera ibyo muganga akubwiye byose, kuko ariwe ufite icyo agiye ku gukoraho, ugasinzira ukamuharira byose ntube uzi n’icyo yagukozeho muri cya gihe wari usinziriye, ashobora no kuba ya fata urugingo rwawe rumwe rw’imbere akarutwara cyangwa se  ashobora kugira ibyo yibagirirwa munda  imbere  arimo akubaga, nk’umukasi, ipamba, n’ibindi. 

Niba wahaye icyizere kingana gutyo Umuganga niko ugomba kwemera Imana, ukayiha byose, ukayihereza byose mu buzima bwawe. Abaheburayi 11,6 Nuko rero ntawe ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka. Iyo wemera Imana niyo haba hari uyivuga nabi wowe urakomeza ukayihagararaho, kuko uba uzi ibyo wizera, hari igihe ushobora guhura ni umuntu utemera Imana aka kumvisha ko ndetse itabaho, nibyo koko iyo udafite ukwemera guhamye  muri wowe cyangwa  imbaraga ushobora guta ukwemera kwawe. Niba udafite  ubu nararibonye ku kwemera  irinde kugira ibiganiro bijyanye n’ukwemera. Ubanze ukuze Ingabire wahawe maze uzashobore gusubiza uzaba ari kukubaza ibibazo.  

Gukoresha Imbaraga Twahawe Aho Zitagenewe

Ushobora kwizera Umuntu igihe gito cyangwa se kirekire, uko ugenda umumenyera ukazasanga adahwitse cyangwa se ugasanga warizeye umuntu utajyanye nicyo wifuzaga, cyangwa se udashobotse   ugasanga ibyo wari umwizeyeho bidahuye nibyo washakaga. Ugashiduka usanga wara mumariyeho imbaraga zawe zose,warataye igihe cyawe mbese ukicuza bikomeye ndetse bikakubabaza, ndetse hari nubwo bikugiraho ingaruka aho usanga bamwe biyambura ubuzima, ndetse  na none iyo bitagenze gutyo ugira ingaruka kubuzima bw’imbere, bikakwangiza ukazageraho naho utashobora kongera kwizera. Aha birasobanura ko imbaraga wahawe utazikoresha uko bikwiye cyangwa utazikoresheje uko bikwiye.

Ese duhereye  kuri urwo rugero ruto rwo hejuru  ubona washyira imbaraga zawe hehe kuruta ahandi? Niwowe ukwiye kwisubiza kandi ugafata umwanzuro ukomeye, utuma utazigera wicuza kubyo wakoze, ariko siko buri gihe   umwanzuro wafashe ugira ingaruka mbi, hari n’ikuzanira ibisubizo byiza.Muri ibyo byose uhura nabyo  Ugomba kwizera Imana yawe n’imbaraga zawe zose ukayihereza byose ikaba ariyo ikuyobora. Iyo wiyoboye kugira aho ugera birakugora, ijambo ry’IMANA riragusaba kuyemera ndetse no kuyizera muri byose. Abanyaroma 10, 9-10 (Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko IMANA yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe)

Ni Gute Imbaraga Nahawe Nazikoresha Neza

Ibitabo bitagatifu bitwereka ingero nyishi zifatika z’uburyo Yezu kristu yakoresheje imbaraga ze, akiza abarwayi, azura abapfuye, Yirukana Roho mbi n’ibindi bitangaza byishi yakoze, Haribyo yakoze akoresheje umunwa we, ZABURI 107:20: Avuga ijambo ryo kubakiza, abarinda kujya mu mva. Muvandimwe icyo Yezu Kristu  yavugaga cyose cyara korekaga  icyo ategetse kigakoreka,hari n’ibyo yakoresheje  amaboko ye, ibyo biratwereka ububasha cyangwa imbaraga yari afite muriwe, akaba yarazikoresheje mu byiza gusa kuva yabaho kugeza adupfiriye. 

Igira kuri Yezu Kristu gukora ibyiza, wifitemo ububasha buhambaye, iga gukoresha umunwa wawe neza kuko nirwo rugingo rukoreshwa byishi, rwagufasha kugenga byishi byaba bigukikije. Ntabwo Yezu kristu arobanura k’ubutoni,twese yaduhaye ibyo dushoboye, kandi na nubu hari ingero zifatika zitwereka abagiye bahabwa izo mbaraga zo gukora ibitangaza kugeza na nubu. Imana iyo uyemereye iragukoresha, upfa kuvuga yego ibindi byose urayibiharira ikaba ariyo ibiyobora.

Ijambo ry’IMANA dusanga muba Abanyaroma 10, 8-10: Ni ukuvuga iki se ahubwo? Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Iryo jambo ni ry’ukwemera twamamaza. Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa. Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane,ya kwamarisha umunwa bikamuha uburokorwe. Wahawe byose icyo wategeka cyose cya kumvira, bisaba kugira ukwemera guhamye ibindi byose uba ubifiteho ububasha. 

Ijambo ry’IMANA dusanga mu ivanjiri ya MATAYO 12,36-37: Ndababwira ku munsi w’urubanza, abantu bazabaza ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze, kuko amagambo yawe ariyo azatuma uba intungane, cyangwa se agatuma ucibwa. Urasabwa kuvuga ijambo rikiza, ijambo ritanga ubuzima, ijambo ritanga ihumure, ijambo ryuje urukundo n’impuhwe, ijambo riruhura uje akuna arushye.

Kuko ibyo uzaba waravuze byose uzabibazwa ku munsi w’urubanza, kandi ntibizakubera impamvu yo kwicuza no kuvunga ngo iyo ntaza kuba mfite ururimi ntabwo biba bigenze gutya, ibyo uvuze byose nibyo bikubaho, mu magambo uvuga ntuzigere wiyaturiraho ibibi, amagambo yose uvuze iyo ari mabi agenda agira ingaruka k’uwo uyavuzeho. Itoze gukora ibyiza uharanira ubutungane kuko aribwo buzagukingurira amarebo y ‘ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content