Mubibaho Byose Dukwiriye Gushimira Imana


Mubibaho Byose Dukwiriye Gushimira Imana

Ese ni koko dukwiriye gushimira Imana?

Yego dukwiriye gushimira Imana muri byose, ariko aha birareba abayemera. Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ubwo duhura n’ibiduca intege, ariko ikiruta byose iyo wemera imana iguha imbaraga zo kubivama cg kubirenga. Ntabwo dukwiriye guheranwa n’agahinda cg amakuba kuko hari ubisumba kandi akaduha kubitsinda.

Reka twifashishe imirongo ya bibiliya idusaba guhora dushimira Imana muri byose.

Abanyefezi 5:20

Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

Ijambo ry’Imana yacu  riradushishikariza gushimira Imana igihe cyose, hari igihe tugira ibibazo bikaduherana tukibagirwa Imana yacu, kandi hari igihe tutabasha kugira icyo tubikoraho.Twibuke ko hari Imana yacu itabara igihe cyose, kandi itsinda ibyo bibazo,dukwiriye gusenga cyane igihe turi mu bibazo aho kwitotomba  cg guhangana naho byaturutse. Ntabwo dukwiriye kwihimura kuwa duteye ibyo bibazo , kuko iyo tugiye guhangana ntacyo tuba dukemuye ahubwo twongera ibibazo.

Muri byose turasabwa gushimira Imana yacu.waba urwaye, waba ushonje cg se waba uri mu makuba atandukanye gerageza kwibuka gushimira Imana. Aha hari igihe ubona ijuru rya manutse cg se ukabona ko ibyawe byarangiye ,oya ntabwo ariko biri kuko uba uri hafi, gutabarwa.Kandi Imana ikunda abayo babaye bayihanga amaso, muri iy’isi ya none hari ibibazo byishi,ariko ntibikaduce intege zo kudashimira Imana yacu,hari naho tubona ko bikomeye, utabona imbaraga zo gushimira Imana uri mu bibazo, ariko iyo wabashije gutera intabwe yo gushimira imana muri ibyo byose, uba uri hafi kubisoza. Mbese uba wafashe indi ntera yo kubivamo.

Mu Burwayi Bwacu Imana Iradusanga

Hari inkuru nyishi ziri muri bibiliya zivuga kubantu bahuye n’ibibazo bikomeye Imana ntabwo yigeze ibatererana. .hari abarwayi beshi bavugwa muri bibiliya  batakambiye Imana irabakiza,ariko  ntabwo ariko bose bagarutse gushimira Imana,hari abagarutse muri bo bashimira Imana ibyiza yabagiriye,ndetse batanga ubuhamya bw’ibyiza  yabagiriye

.

Hari nabataragarutse gushimira Imana bibagirwa aho yabakuye, imitima yabo yuzura urukundo rucye kuwa bagiriye neza. Ese muri aba bantu babiri bavugwa twebwe duherereye hehe? Twibuka gushimira? Cg dutwarwa n’isi ya none tukabona ko ari imbaraga zacu twashyizemo.

Turi mubihe bikomeye bisaba kwihangana no gukomera, mbese iyo tubivuyemo twibuka gushimira abadufashije kubivamo gute?

Hari n’izindi ngero zifatika mu buzima bwacu bwa buri munsi, ugasanga hari aho Imana yatuvanye twagira aho tugera tukayibagirwa.yenda nta kazi nari mfite, maze igihe kinini mu bukene buteye ubwoba igihe kikagera Imana ikanyibuka  nkabona akazi,ariko ugasanga sishobora kuyishimira no guhamiriza abandi ibyiza ya ngiriye.

Hari aho twigishwa gutanga icya cumi kubyo Imana yaduhaye, ugasanga abo yagiriye neza nta wibuka kuyishima,ugasanga twirebaho cyane,tukabona ni ubushobozi Imana yaduhaye ntabwo buhagije,tukimika mu mitima yacu ubushobozi bucye,urasabwa byishi kuruta ibyo winjiza, ukabona ntacyo wabona cyo gutanga, aha tuba twirengagije gushimira uwaduhaye byose.Tugendere kuri iyi nteruro ivuga ngo Nize gutanga Atari uko mfite byishi.

Hari inkuru ntoya ivuga ukuntu Imana yagiriye neza umusore umwe aza kubona akazi keza , mu byukuri yari amaze igihe asenga arira cyane,; kuko umuryango we bari abakene cyane,abwira Imana ati< nimbona akazi Mana yanjye nzakwitura cyane, maze mfashe n’ababyeyi banjye ,ariko ntabwo ariko yabigenje ntiyigeze ashimira Imana ,ntabwo yigeze afasha n’ababyeyi be  kugeza naho  aba byeyi be bagiye ku mureba aho  yabaga, akabwira umuzamu ngo ntakingurire abo bantu.>

Ese Twibuka Guhigura Umuhigo Twahize

Tugomba gushyira mu bikorwa ibyo tuba twavuze. Iyo tudahiguye imihigo yacu tuba dukoze icyaha cyo Kubeshya.Ibaruwa  Pahuro intumwa yandikiye Abanyakolosi hari aho yagize ati kandi mujye muhora mushimira (Abanyakolosi 3:15).

Hari igihe ndetse tuba tutari mu bibazo,Imana yacu yaraduhaye byose, mu Kinyarwanda bavuga “Gutunga no gutunganirwa” ufite byose ntacyo ubuze, ariko tukibagirwa gushimira Imana yacu.tugahora twibwira ko ibyo dufite byose twabigezeho ari kumbaraga zacu kandi hari uwabiduhaye.

1Amateka 29:12-13(none rero, uhoraho,turagushimira kandi turagusingiriza izina ryawe rihebuje. Naho njyewe, ndi nde, n’umuryango wawe ni iki, byatuma twagutura amaturo nk’aya, tubyishakiye? Byose bituruka kuri wowe, kandi n’ibyo tuguhaye bivuye mu kiganza cyawe.) murabona ko bibiliya ibisobanura neza, byose biva kuri we niba yaraduhaye nta mpamvu yo kutayishimira kubyo yaduhaye.

Dusezerere imvugo yabeshi igira iti byose byavuye mu mvune zanjye, iyo ntabyuka ijoro ngo nkore cyane ntacyo mba nmfite , ariko tukirengagiza ko hejuru ya byose yaduhaye ubuzima bwiza buzira indwara,ikaduha ubwenge bwo gutekereza, amaboko yo gukora, amaguru yo kugenda, amaso yo kubona,amatwi yo kumva,amazuru yo guhumeka,ururimi rwo kuvuga ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zidufasha kugera kuri ibyo byose.ntitwirengagize ko hari aba dafite izo ngingo zose.

Ibaruwa Pahuro intumwa yandikiye Abanyafilipi iratubwira ko dushobozwa byose na Kristu.niduhabwa byishi tujye tugira umutima wo gushimira , umutima w’ urukundo tureke kwikunda . Iyo dushimiye Imana tuba dufungura umubano wacu n’Imana.

Abanyafilipi4:13 (nshobora byose muri Kristru untera imbaraga) . Murabona ko tudafite Kristu ntacyo dushobora kugeraho. Dushobozwa nawe muri byose,gahunda zacu zose ziyoborwa nawe, ibyo dutekereza byose niwe ubiyobora. Niba kristu ari mu ruhande rwacu natwe tukaba muri we dushobora gukora byose.

Dukwiye kutagira umutima wo kudashimira,muri iki kinyejana turimo ibintu byahinduye isura,usanga abantu beshi batazirikana ineza baba baragiriwe. Urugero rwa hafi Umubyeyi n’Umwana.Umubyeyi  yaragufashije mu buryo bukomeye cyane,ageza naho  asigara nta kintu afite,igihe kikagera umubyeyi agashaka ubufasha kuri wa mwana we, ariko akirengagiza ibyiza byose yagiriwe,akima amaso umubyeyi, mbese aka muburira umwanya,iminsi yose akavuga ko ahuze. Dukwiye kwibuka ineza twagiriwe, tugashimira ababyeyi bacu, kuko icyo turicyo uyu munsi tubikesha bo  n’imbaraga zabo ba bigezeho bafashijwe n’Imana.

 Mu buzima bwacu tujye dusubiza amaso inyuma, duhe agaciro ineza twagiriwe.Ariko kandi n’ababyeyi bacu bakwiriye gushimira abana babo, ku byiza babagirira, mu mbabarire mbivuge kuko nabyo n’ikibazo gihangayikishije muri iyi minsi, ugasanga umwana arakora uko ashoboye ariko umubyeyi we ntabibone, ugasanga aramuhoza ku nkeke cg aramubuza amahwemo, ntabone ibyiza ya mugiriye agahora yifuza  buri kanya. Tugire umutima wo gushimira na ducye twabonye.

Ntabwo ari ukuvuga ko ababyeyi bacu ari indashima, ariko hari aba tanyurwa na bike bahawe. Hari igihe nuba umuhaye ntako aba atagize. Turahamagarirwa twese kugira umutima mwiza wo gushima muri byose. Hari gihe na none tugira abantu batugirira umumaro mu muryango, ugasanga bagize icyo bakora ku buzima bwacu bukaba bwiza, ese twibuka kubashimira?

Ukabereka ko bagize umumaro ukomeye mu buzima bwacu. Hari aho usanga ineza bagiriwe batanayibuka yewe waranibagiwe ko hari uwakugiriye neza, ibyo ntabwo byari bikwiriye kubantu bizera Imana. Iyo bya genze gutyo tuba twarimitse mu mitima yacu urukundo rucye, dukwiye kwigira kuri Yezu Krisu,ubuzima bwacu bukaryohera abahura natwe.Isi yacu yugarijwe n’ibirangaza byishi ariko ntibizaduhume amaso ngo twirengagize uwatugiriye neza.

 Mu ibaruwa pahuro intumwa yandikiye 1Abanyatesaloniki 5:16-18, mujye muhora mw’ishimye, musenge ubudahwema,mushimire Imana muri byose,kuko aribyo ibashakaho muri yezu Kristu.muramenye nti muzimye roho w’Imana. Koko iyo dufite roho w’Imana  adufasha no gutekereza gukora ibyiza, tubikorera abandi ndetse n’abatugiriye neza.

Waba wararwaye se? wibutse gushimira uwakugaruriye ubuzima. Aha ndavuga muganga wa kuvuye ugakira, twibuke igihe twari turebye abacu barihebye ndetse barataye icyizere cy’uko tumeze, ariko Imana yacu kuko idukunda igakoresha uwa twitayeho tukongera kubona ubuzima, dufate umwanya twisuzume turebe ko twashimiye abo bose batugiriye neza. Wigeze ugira inzara? Maze ugira ugufungurira, waba waributse ku mushimira?

Dore ko no muri ibi bihe twagize ibihe bikomeye bya guma mu rugo kubera icyorezo cyugarije isi.Twabuze akazi ariko hari abatwitayeho muri ibyo bi bazo, twibutse kubashimira,twahagaritswe mu kazi, ariko wabonye ugufasha waba waramushimiye. Twabuze ubwishyu bwo kwishyura inzu dukodesha ariko wabitambutsemo amahoro. Wibutse se uwagufashije uramushimira.

Umunyarwanda yaciye umugani agira ati gira neza wigendere. Ineza tugiriye abandi tuyisanga imbere.Twige kugira ubumuntu tugirira ineza abababaye. Igihe twagiriwe ineza natwe tujye tuyigirira abandi, nibwo Imana yacu izakomeza natwe kutugirira neza.. Umuriribyi yaragize ati nzashimira Imana nzayisingiza bwire bose ibyiza  ya nkoreye, nzayibyinira nteze amaboko soze ubutumwa ya mpaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content