Inzira Zirindwi Zangiza Ukwemera Kwacu


Inzira Zirindwi Zangiza Ukwemera Kwacu

Ushobora kuba udakura mu kwemera kwawe, ugahora uri ahantu hamwe gusa, udatera intambwe ngo ubashe kugera ku kwemera guhamye. Uyu ni umwanya mwiza rero wo kuba wafata umwanzuro wo kumenya aho ukwemera kwawe guhagaze. Hari igihe ugira imbogamizi nini ikubuza gukuza umubano wawe n’imana.  Hari inzira zirindwi ugiye kubona zangiza umubano wawe n’imana, urabona buri nzira kuyindi.

1. Kuba Mu Kinyoma

 Ese mbasha kugenzura ururimi rwanjye gute? Nkoresha ururimi rwanjye gute? Ushobora kuba ubayeho mu buzima bwawe bwose bwuzuyemo ibinyoma gusa,utajya ugira ukuri muri wowe, ukabeshwaho no kubeshya mu mibereho yawe ya buri munsi.Ikinyoma ntabwo kiramba kigira igihe kikarangira ndetse kikarangira nabi kigutamaje, ntabwo ushobora kugira ukwemera guhamye ubayeho muri ubu buzima, ariko muri ibyo byose Imana iragukunda uko waba uri kose, Imana ikugirira impuhwe ukuri kose. Imana ikunda umunyabyaha, ariko ikanga icyaha.

Ibaruwa Pahulo intumwa yandikiye Abanyaroma harakwereka uburyo Imana yacu idukunda ni ubwo twaba turi abanyabyaha (Abanyaroma 5,8). Imana rero yerekanye urukundo idufitiye, kuko Kristu yadupfiriye kandi twari abanyabyaha. Yezu yageze naho yadupfiriye ku musaraba, kugirango ankize ibyaha byanjye. Ntabwo ushobora kubona urukundo nkurwo Yezu agukunda. Ese ushobora gupfira ishuti yawe nkuko Yezu kristu yagupfiriye? Kabone nubwo yaba igutoteza? Iyo uba mu kinyoma uba usubiza Yezu ku musaraba.

Fata umwanya urebe niba uburyo ukunda Imana yawe biri munzira itungaye, ikugaragariza urukundo ruhebuje. (Yeremiya31:3) Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure, agira ati”nagukunze urukundo  ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye nibwo butuma nkwiyegereza”niba udakunda Imana yawe nk’uko igukunda gerageza ubone urwo Rukundo rwayo nawe uyikunde bizira uburyarya. Imana yacu icyo igusaba ni ukuba intungane cg umuziranenge, niyo wasenga amasengesho meshi ariko utari intungane ntacyo yagufasha.

2. Gushidikinya

Ushobora kuba ubayeho ubuzima bwawe ariko ufite ugushidikanya kwishi muri wowe, wibaza ibibazo byinshi bijyanye ni ukwemera kwawe? Ntabwo ari wowe gusa kuko Yezu Kristu  nawe yageragejwe   ishuro nyishi na Sekibi, ariko Yezu kristu ntabwo yigeze aneshwa kuko yari afite ukwemera guhamye, iyo udafite ukwemera guhamye Sekibi ashyira muri wowe ugushidikanya kwishi, igitabo cy’Intangiriro kitubwira uburyo Sekibi yayobeje Adamu na Eva kandi Imana yari yabahaye ububasha bwose, bigera naho bacumura bitewe no gushidikanya bagize ku kwemera kwabo no kutita kubyo IMANA yari yabategetse, birukanwa mu busitani bwa Edeni bazize gucumura.

( Intangiriro 3:1-23) wafata bibiliya yawe ugasoma hose, haratwereka uburyo muntu yagize gushidikanya akarenga ku mategeko y’Imana , nyuma akabihanirwa, urasabwa kwita kw’Ijambo ry’Imana gusa,ibindi byadutandukanya nawe tukabigendera kure. Iyo wigizemo gushidikanya uba uri mu cyaha, kuko ntakiza kivamo,ibyo byose bikarangira Imana yawe iguhaye igihano kigukwiriye, nk’icyo yahaye Adamu na EVA ikabirukana mu busitani. Akamaro kasekibi ni ukukuyobya, no gukurikiza inzira mbi. Ushobora kuva muri uko gushidikanya iyo uretse kujya mu bitajyanye ni ukwemera, ureke gusoma ibintu bikuyobya ahubwo uhugukire gusoma ibitabo bitagatifu. Umukristu atunzwe no gusoma ijambo ry’Imana. Wirinde gukuza ugushidikanya ahubwo ukuze ukwemera,ijambo ry’Imana dusanga mu ivanjiri ya Mariko 11:22-23(Yezu aramusubiza ati Nimwere Imana! Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati shyiguka aho wirohe mu Nyanja, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba,bizaba.Muvandimwe urabona ko ufite ukwemera gukomeye ntacyo utageraho,Imana nigufashe muri byose maze ugire ukwemera gukomeye. Igihe cyose uzakuza ugushidikanya ukwemera kwawe ntabwo kuzakura ,ahubwo kuzajya hasi.

Reka gusoma ibidafite umumaro uhura na byo mu mpande zitandukanye haba ibyo ubona ku mbuga nkoranya mbaga cg nahandi hose, Roho w’Imana agufashe guhitamo ikiri cyiza. 1Abanyakorinti 12:3( Niyo mpamvu mbamenyesha ko ntawe ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati Yezu arakaba ikivume, nk’uko ntawavuga ngo Yezu ni Nyagasani, atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe wumva ugize gushidikanya hamagara cyane Roho wa Nyagasani maze aguhe ububasha bwo kunesha imbaraga za sekibi.

 Ntabwo rero ukwiye kuyoborwa ni ugushidikanya , aha ntabwo byoroshye kuko ni abakurambere bacu bagize ugushidikanya kwishi, ariko Yezu Kristu yabamaze ubwoba, ni igihe bari mu Nyanja bagenda babonye Yezu aje abasanga maze bagira ubwoba bwishi , barabwirana bati dore Baringa, kuko bagize gushidikanya muribo. Matayo(14:31) Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira ati wa mwera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?

3. Ubwoba

Igihe muri wowe wifitemo ugushidikanya, Satani atuma ugira ubwoba, kuko ku kwigarurira biroroshye,ntacyo ushobora gukora ufite ubwoba, nta ni ubwo Wabasha kugira ukwemera kuko ntabwo wakwemera na none wifitemo ugushidikanya. Igihe ufite ubwoba Satani abasha ku kwereka ko ntacyo ushoboye, ntacyo uricyo, uyo ufite ubwoba ntabwo ugira icyizere cyo kubaho, ndetse akeshi ntabwo ubona ibyiza biri imbere, ndetse ubwoba bugutera kwiheba no kwiyanga, ugasanga bizagutera ibibazo byinshi by’uburwayi butandukanye.

4. Gucibwa Inteke

Ntabwo ushobora kugira ukwemera hari ibyo utemera, aha birasaba ko utera intabwe ukareka kumva ibiguca intege, kuko bikuzanira ubwoba, bukakwereka ko ntacyo uricyo iyo wa maze gucika intege, ntacyo uba ugishoboye kugeraho, ubona byakurangiranye mbese ijuru rya kugwiriye. Aha uba usigaye utekereza ku bibazo uhura nabyo mu buzima  , ibitagenda neza muri wowe, ukibagirwa kurangamira Imana ishobora byose. Ufata umwanya wawe mu nini ukawuharira ibibazo gusa.

Gira ukwemera guhamye ubundi ibindi ubiharire uwaguhanze, kuko ariwe ufitiye umugambi w’ubuzima bwawe bwose.  (Abanyafilipi 4,8 ): Ahasigaye bavandimwe , icyitwa I cy’ukuri cyose  kimwe n’igikwiye kubahwa,igitunganye,ikitagira inenge, mbese igikwiriye ingeso nziza cyose abe aricyo mu haranira.Imana yacu n’inyampuhwe kandi ni Nyiribambe, iraguhamagarira kuba mu ngeso nziza mu buzima yaguhaye hano kw’isi. Wamara kuyiha umwanya maze nayo ikaguha ku byiza yagusezeranyije. Turabisanga muri (Yeremiya 29,11) Njyewe nzi imigambi nabagiriye uwo ni uhoraho ubivuze ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera.

5. Kuyoba Inzira Cg Guta Umurongo

Iyo wamaze kuba muri izo nzira zose, ntahandi zikuganisha Atari ukuyoba maze ugata inzira ukisanga watannye wageze ahantu utazi, uri mu bintu utazi iyo biva niyo bigera, usibye Imana yonyine niyo igufasha kugaruka mu nzira zayo, iyo wanze kugaruka uba uri umwanzi w’umusaraba kandi ntabwo byari bikwiye. Abanyafilipi3, 18 ( Koko rero nabibabwiye keshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho beshi bagenza nk’abanzi  b’umusaraba wa kristu).

 Wige kugenza nk’intumwa zo zemeye guhara ubuzima bwazo zigakurikira yezu, za garagaje ukwemera gukomeye mu bihe bitari byoroshye.  Usabe nawe kugira imbaraga zo kuba mu nzira nziza. Zaburi 119, 37( Amaso yanjye  uyarinde ibitagirashinge, unkomeze mu nzira zawe). Muri iki kinyejana uhugiye mu biguhuma amaso, Imana yacu iradushishikariza kuba munzira yayo, kuko ijambo ryayo niryo rizagufasha kubona umukiro wayo. Kuko inzira yayo irafunganye, ntaguca mu nzira yagutse kuko uzayisangamo ibitagira umumaro .

6. Gucikamo Ibice

Iyo wamaze guta umurongo icyerekezo cyawe ni cy’undi ntabwo biba bigihuye, hari aho wari mbere utarata umurongo iyo wamaze kuwuta ntabwo muba mu kiri hamwe, uca ukwawe nuwo wasize agaca ukwe, ibitekerezo byanyu ntabwo biba  bigihura. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati inzira zabyaye amahari. Imana yonyine niyo ikiza kandi igira impuhwe zirenze urugero,niyo tutavuga rumwe iraza ikatwunga,ariko ibi bigera kubemeye guca bugufi. (Yohani 17, 21) kugirango bose babe umwe. Nk’uko wowe, dawe, uri muri jye, najye nkaba muri wowe, ndasaba ko nabo bunga ubumwe muri twe, kugirango isi yemere ko ari wowe wantumye. Twese turi umwe muri Yezu kristu (Gal 3:28)

7. Guhuga Cyangwa Kutabona Umwanya

Ufite ibintu byinshi uhugiyemo, akazi ndetse n’ibindi byinshi bitaguha umwanya wo guhumeka. Umwanya ni uwawe wo guhitamo igikwiriye ugashaka umwanya wo kunoza umubano wawe n’Imana. 2Abanyakorinti 6: 2, Kuko ubwayo yivugira iti mugihe gikwiye,numvise isengesho ryawe, no kumunsi w’uburokorwe , naragutabaye. Ngiki rero koko igihe gikwiye, nguyu koko umunsi w’uburokorwe.Fata umwanya wawe uhitemo igikwiye, ni udakurikiza izi nzira zose bizagufasha kugera ku kwemera guhamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content