Icyo Bibiliya Isubiza Ku Kibazo Abantu Benshi Bibaza Kijyanye no Gukuramo Inda (Abortion/Avortement)


Icyo Bibiliya Isubiza Ku Kibazo Abantu Benshi Bibaza Kijyanye no Gukuramo Inda (Abortion/Avortement)

Ese kuba abantu ku isi bakwemeza ko gukuramo inda atari “icyaha” gihanwa n’amategeko, ibi byaba bivuga ko Imana nayo iba ibyemeye ityo koko ntacyo bitwaye abantu bakuramo inda? Ari amategeko y’abantu n’ay’Imana ni ayahe agira ingaruka ku buzima bw’abantu kuri iyi si? Ese ubuzima butangira ryari? Ese hari ingaruka zishobora kuza kugihugu cyatoye itegeko ryemeza gukuramo inda? Ni iki gituma abantu bakuramo inda?

Ibisubizo kuri ibi bibazo urabisoma muri iyi nyigisho bikuwe muri Bibiliya mu gusobanukirwa n’ukuri kwabyo.

Iriburiro

Abantu bashobora kwicara hamwe bakemeza ko gukuramo inda atari icyaha, ari nabyo tubona hirya no hino ku isi ngo kugira ngo bagabanye ubwiyongere bukabije bw’abantu batuye isi. Hari n’aho banavuga ngo kubera gukuramo inda bikorwa rwihishwa bigatwara ubuzima bw’abantu 2 icyarimwe, byaba byiza byemejwe bikazajya bitwara ubuzima bw’umwe gusa muganga yafashije uwo “mubyeyi” gukuramo inda maze “akarokora” umubyeyi agahotora undi uri munda.

Hari n’ahandi ndetse bivugwa ko uramutse wafashwe ku ngufu, wateye inda n’umuntu wo mu muryango, cyangwa se warategetswe gushyingirwa, cyangwa se na none ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga, ibi byatuma gukuramo inda byemerwa.

Ibi byose byanditse aha hejuru, nta na kimwe cyatuma Imana yemera ko ubuzima bw’umuntu buhagarikwa cyeretse yo ubwayo ibyiyemereye, turi bubigarukeho mu mirongo ikurikira

#1: Bibiliya yigisha ko ubuzima bw’ikiremwa muntu butandukanye n’ibindi biremwa byose byo ku isi kuko Imana yamuremye mu ishusho rye

Iyo usomye igitabo cy’Intangiriro (Intangiriro 1:26-31; 2:4-25) usanga havugamwo uko Uhoraho Imana yaremye umugabo n’umugore. Ndetse by’umwihariko, usanga hagira hati: “Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore” (Intangiriro 1:27).

Inshinga “kurema” yakoreshejwe aha inshuro 3 mu rwego rwo kwemeza gutsindagira ubusobanuro bwaryo ndetse noneho Imana yanabahaye gutegeka ibiri mu isi byose.

N’ubwo rwose bakoze icyaha cy’inkomoko, ibi ntibyatumye Imana ibambura ishusho ryayo rwose! Ibi ni nabyo biherwaho mu kubuzwa kuvuga nabi undi muntu ibibi nk’uko byanditse muri Yakobo 3:9-10 “Ni rwo tuvugisha dusingiza Nyagasani n’Umubyeyi, ariko akaba ari na rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana,… ntibyaribikwiye”.Ishusho ry’Imana! Niyo mpano Imana yahaye “umuntu”!

Tukirimo kuganira n’ubundi ku gukuramo inda, hari ikibazo cy’ibajijwe n’Umuririmbyi wa Zaburi ubwo yabazaga Imana ati: “Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho? … umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke” (Zaburi 8:5-7).

Aho rero niho ruzingiye! Usibye kuba Imana yaraturemye, iduha n’agaciro. Bibiliya niyo itubwira uko Imana idufitiye urukundo kugeza ndetse n’aho yaje kuba umwe muri twe ndetse akaza no kudupfira, n’ubwo rwose tugifite ukudashima tukaba tunakimucumuraho (Abanyaroma 5:6-8).

Ese nyuma y’uru rukundo ubona Imana ifitiye abantu, watinyuka ute kwicamo umwe? Byibazeho nawe.

#2: Bibiliya yigisha ko abana ari umugisha

Imana yategetse ababyeyi bacu ba mbere “kororoka ndetse bagwira isi” (Intangiriro 1:28). Kubera iki se? Imana nayo ubwayo itanga ubuzima. Urukundo buri gihe rugomba gutanga ubuzima. Igihe umubyeyi wa mbere yibarukaga umwana, yaragize ati “Nungutse umuntu nkesha Uhoraho” (Intangiriro 4:1). Ubufasha bw’Uhoraho ni ngombwa kuko afite ububasha ku buzima ndetse n’inkomoko yabwo. Iyo ababyeyi rero barema, baba barimo gukora gahunda y’Uhoraho, rero ni icyaha kwica gahunda y’Uhoraho.

Uhoraho yatumye Umuhanuzi wayo Amosi ku Bahamoni ko azabahana kubera bafomoje inda z’abagore batwite b’i Gilihadi”.

“Ni ukuri koko, abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho, abuzukuru n’abuzukuruza ni ingororano imuturukaho.” (Zaburi 127:3).

#3: Bibiliya yigisha ko umwana uri munda ari ikiremwa muntu, ndetse unafitanye isano n’Uhoraho Imana

Amagambo “gusama” no “kubyara” yarakoreshejwe cyane mu Ntangiriro 4:1,17. Ndetse iyo usomye neza, wumva umuntu uba avugwa muri aya magambo, aba ari umwe buri gihe, ni ukuvuga mu “gusamwa” no mu “kuvuka” ndetse n’ubundi buzima bundi bukurikiraho, umuntu aba akiri wa wundi uvugwamo. Umuririmbyi wa Zaburi niwe wanditse muri 51:7 ngo “Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha, kandi mama yansamanye igicumuro”. Ndetse ijambo “umwana” rikoreshwa muri Luka 1:41 na Luka 18:15.

Imana iba izi umuntu mbere y’uko avuka. “Ni wowe waremye ingingo zanjye, umbumbabumbira mu nda ya mama… amagufa yanjye ntiyakwikinze, igihe naremerwaga mu ibanga (Zaburi 139:13,15). Ndetse no muri Zaburi 22:10-11 ahagira hati “Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza… uba Imana yanjye kuva nkivuka”. Bikaba binasa ndetse n’ibiri mu (Banyagalati 1:15).

Ibi rero bigaragaza ko iyo ufashe icyemezo cyo kwica umuntu Imana ubwayo yiremeye, uba ukoze icyaha.

#4: Ibyanditswe Bitagatifu birwanya kwica

Uhoraho Imana ubwe yiyandikiye ku ibuye itegeko rigira riti “Ntuzice umuntu” (Iyimukamisiri 20:13, Ivugururamategeko 5:17) ndetse na Kristu yabyisubiriyemo abihamya anavuga kuri iri tegeko muri Matayo 19:18. Igitabo cy’Ibyahishuwe ndetse kivuga ko umwicanyi utarihannye ibyaha bye adashobora kuzakandagiza ikirenge cye mu bwami bw’ijuru (Ibyahishuwe 22:15).

Kwica impinja, abana, ni ibintu Uhoraho yanga kandi yarwanyije kuva cyera akoresheje abahanuzi be. Mu gihugu Uhoraho yahaye ubwoko bwe, hari izindi ngoma bahanaga imbibi zari zifite umuco wo kwica abana babo babatura ibigirwamana zabo babatwika mu muriro. Nyamara Uhoraho yari yarabihanije kudatora umuco w’izo ngoma z’abanyabyaha. Nyamara barabikoze, nk’uko tubisanga muri Zaburi 106: “…bivangavanze n’abanyamahanga, maze biha gukurikiza imico yabo…koko bamennye amaraso y’abatacumuye, bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo batambiriwe ibigirwamana by’I Kanahani; nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso” (Zaburi 106:35,37-38).

Icyaha cyo kwica abana ni nacyo cyiza ku isonga mu byatumye Ubwami bwa Isiraheli bwasenywe n’Abanyasiriya ndetse barahunga. “Batwitse abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo… nuko Uhoraho arakarira bikabije Abayisraheli, abirukana imbere ye…” (2 Abami 17:17-18).

Nta kindi gihamya kirenze iki cy’uko Uhoraho azira iki cyaha.

#5: Dusobanukirwe: Kuki abantu batora itegeko, abandi bakarikurikiza, ryo gukuramo inda kubera wafashwe ku ngufu, watewe inda n’umuvandimwe, wategetswe…?

  1. Igituma abantu bashinzwe gushyiriraho abandi amategeko, impamvu batora iri tegeko, hari ibihugu bimwe bifite “ubwiyongere bukabije” bw’abaturage usanga bemera gukuramo inda kugira ngo bagabanye abo baturage, ndetse bareke kwiyongera!
  2. Ku rundi ruhande, hari ngo “abashakashatsi” basanze hari inda nyinshi zikurwamo bigashyira mu “kaga” ba nyina… Amwe mu mategeko atorwa mu kugabanya “akaga” k’abo babyeyi, hakaba hari igitekerezo cyo kwemerera abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, abagira ibibazo mu kubyara, abatewe inda… kuba “bafashwa” gukuramo inda.

Ibisobanuro byo muri a) no muri b), ni uko kuba abantu babifitiye ububasha, bafata icyaha Uhoraho yanga kikemerwa, ntibivuga ko Uhoraho Imana aba yisubiyeho ngo icyari icyaha gihinduke icyiza. Byose kandi biterwa n’ibi: KWIKUNDA, GUHISHIRA ICYAHA, UBWIBONE, KWIKUZA, KUTAGIRA IMPUHWE, KUDACA BUGUFI, ibi byose ni ibyaha nk’uko tubisanga mu Abanyagalati 5:19-21.

Kuba umuntu ari “umuhanga” n’”umushakashatsi” ntibivuga ko nta cyaha yakora, kuko muri Bibiliya handitse ngo ko abantu bose bo ku isi bacumuye, nta mwere urimo! Kandi ndetse y’uko ubwenge bw’umuntu kenshi buyoborwa na sekibi, rero nta gitangaje y’uko umushakashatsi w’umuhanga yakora ubushakashatsi bwazana ibyaha. Ndetse tunibukiranye ko ubwenge nyabwo ari ukuva mu byaha no kumenya Imana ariko kujijuka.

Twibukiranye na none y’uko kwica impinja atari iby’ubu gusa, kuko ibiriho ubu, na mbere byariho, n’ibizabaho bizaba byarahozeho; ibyahozeho cyera bihora bigaruka (Umubwiriza 3:15). Kuba Abanyayisraheli barafashe umuco wo kwica abana kimwe n’ingoma z’ahandi, ibi byatumye Imana ibatatanya (2 Abami 17:17-18; Zaburi 106:35,37-38).

Umuntu ashobora kwibaza ati, none se ko bo babituraga ibigirwamana, uyu munsi umuntu akuyemo inda kugira ngo “adaseba”, “atagaragara nabi”, “atazabana n’umwana w’uwamufashe ku ngufu”… hari ubwo aba abikoreye ikigirwamana? – Ntihagire uzakubeshya ngo ugwe mu mutego wa satani! Ibi byose ni ibigirwamana, nk’uko twakomeje kubivuga, ibibaho ubu, ni photocopie cyangwa se ibyo bita copy – paste y’ibyabayeho cyera! (Umubwiriza 3:15). Nta kigirwamana kiruta KWIKUNDA, GUHISHIRA ICYAHA, UBWIBONE, KWIKUZA, KUTAGIRA IMPUHWE, KUDACA BUGUFI, ibi byose ni ibyaha nk’uko tubisanga mu Abanyagalati 5:19-21.

Ikigirwamana ntabwo ari ishusho ubumba gusa ukariramya, ahubwo ni ikuntu cyose kijya hagati yawe n’Imana maze akaba aricyo uha icyubahiro, ukakiramya, ukagisenga, ukacyubaha, ndetse kikagukoresha icyaha. Ibi byose ni ibiranga gukuramo inda.

Umwanzuro

#6: Ese hari ibihano kubakuramo inda? Ababemerera se bo? Abaganga se babafasha bo? Ese hari ingororano ku badakuramo inda?

Nta kabuza, Uhoraho Imana isezeranya inyiturano kuri buri kintu cyose ukoze ku isi yaba cyiza cyangwa se kibi, kandi twamaze kubona ko gukuramo inda no kubishyigikira ari icyaha nk’uko twifashishije Imirongo yo muri Bibiliya.

Ibihano bikomeye bakiri ku isi ndetse n’umuriro w’iteka

Usibye kuba Uhoraho yazakwima urubyaro mu gihe ugisigaje ku isi, ashobora no kuguhana mu buryo bw’ubukungu, ugacyena, ukazabura amahoro igihe cyose ukiri ku isi utarihana icyo cyaha cyo gukuramo inda, kubishyigikira, kubitera inkunga ndetse no kubigiramo uruhare.

Hari imirongo yo muri Bibiliya ibivuga neza:

  • Uhoraho ntazumva amasengesho yabo na rimwe: Izayi 1:13-17 “…iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso; mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso…”
  • Azabahanisha kuba ingumba: Hozeya 9:14 – bahanishe kuba ingumba, n’amabere uyumishe!
  • Azabihakana abajugunye mu muriro w’iteka – Matayo 25:40-41 Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye… Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati “Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe sekibi n’abadayimoni be.”

Ingororano nziza ku isi no mu ijuru

  • Uhoraho Imana imuha imigisha ku isi: Zaburi 112:2-4 “…urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu, ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha… ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe, n’ubutungane bwe buhoraho iteka. Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri, rumurikira abantu b’intagorama…”
  • “…nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa…” 1 Abanyakorint 15:58

Hitamo…

“Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho” (Ivugururamategeko 30:19)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content