Hanga Uhoraho Amaso


Hanga Uhoraho Amaso

Ibyo abantu bavuga nibyo washingiraho ubuzima bwawe?

Ukwiriye Kwemera Imana 

Nkuko ABRAHAM yemeye uhoraho bigatuma aba intungane, mubimenye rero abemera nibo bana b’Abraham (Gal 3, 6-7)  twese dushimishwa no kwiyitirira ko turi abana b’IMANA, Ndetse no muri ikigihe hari nabiha amatitre yibyo baribyo imbere y’Imana nkaho aritwebwe tubyiha,ndu umukozi W’IMANA ndi Intumwa y’Imana, kubyiyita biroroshye, ijambo ry’IMANA riratubwira ngo abemera nibo bana b’Imana.

Ese iyo ugiye kwiyita umukozi w’Imana cg Umwana w’Imana, ureba niba uri intungane cg ni ukubivuga gusa. Ubutungane ntabwo ari amagambo, ahubwo ureba ubuzima, Abraham rero afite uko yabayeho bya muhesheje ubutungane, ijambo ry’Imana riratubwira ngo yaremeye ndetse yemera nibidashoboka. Kubera uko yemeye niyo mpamu yabaye umubyeyi wa bemera imana bose. Mbese n’iki nkora kugirango abandi bankeshe umukiro? N’iki nkora kugirango abandi bemere?

Hari igihe ubaho ugategereza ibyabandi bakora, wowe ugaterera agati mu ryinyo ntugire icyo ukora. Mbese ukabona mu byukuri ntacyo ufasha abandi. Ariko Abraham kuko yubashye IMANA , ijambo ry’Imana riravuga ngo isi yose cg amahanga yose azamuhererwaho umugisha(Gal 3,8)  Muvandimwe nawe ndagusaba ngo uyu munsi ube uwo umugisha. Ube umugisha mu rugo rwawe , ube umugisha mubo mubana mu kazi, ube umugisha mu nzira ,ube umugisha mu bitekerezo, ube umugisha mu bikorwa. Bityo abemera bahabwa umugisha hamwe ni Araham w’umwemezi.

Ntabwo Dukwiye Kwitwaza Ibikorwa By’amategeko

Abitwaza ibikorwa by’amategeko haranditswe ngo arakaba ikivume umuntu utuzuza ibikorwa by’amategeko(Gal 3: 10), ntabwo amategeko yonyine yadukiza, Yezu Kristu yaje muri iy’isi kugirango yuzuze amategeko, rero gukurikiza amategeeko byo nyine ntabwo byaduha ubutungane. Ushobora kuyakurikiza udafite urukundo ushobora kuyakurikiza udafite umutima mwiza, ushobora kuyakurikiza utabanira abandi neza, ushobora kuyakurikiza umutima wawe wuzuye inabi.

Nta muntu numwe rero waba intungane abikesha amateegeko, kuko intungane izabeshwaho n’ukwemera, muri iki gihe abantu beshi bava ku Mana, Yezu kristu twibuke igihe yahindukiranaga abigishwa be, yari amaze kwigisha ko ari umugati w’ubuzima, barareba barabwirana bati ibi bintu ntabwo ari ibyacu, reka dukuremo akacu karenge. Yezu kristu abwira abigishwa be ati namwe se murashaka kwigendera?

Twitoze Kuvuga Yego Nka Petero

Maze petero araterura agira ati Nyagasani twasanga nde wundi, icyamapa nubwo wahura nibigeragezo nabaguhemukira, abaguca intege, nubwo wahura n’ingorane z,ubuzima, uburwayi, inzara icyampa ukavuga nka petero, uti Nyagasani nagusiga ngasanga nde wundi ko ariwowe buzima bwanjye. Ubwo buzima rero buva mu kwemera , tukemera Imana kuberako tutayikeneyeho ikintu runaka, tutayemera kubera ko hari ikintu tuyikeneyeho, naba ndwaye naba mfite ibibazo, naba mfite ibyishimo nkamenya ko iyo MANA ngomba kuyemera kandi nkaba umuhamya w’ukwemera kwanjye.

 Shikama mu kwemera kwawe, erega hari abantu bagukikije bakeneye kubona urumi rwawe,hari abantu bagukikije  bakeneye kubona IMANA. Bakureberaho kugirango nabo bahaguruke, ko yenda uyu munsi bakambakamba, ariko banyuze muri wowe bashobora guhaguruka.,banza rero nawe ubeho kugirango uzabone icyo uha abandi. Kuko turabizi ntawatanga icyo adafite. Ubutungane  bw’Abrahamu bwa muhesheje umugisha wo kuba  Se w’abemera.

Ushobora kuba igisubizo cyaho uri abantu bakamererwa kneza, si ama tegeko azabigufashamo ahubwo ni ukwemerera Nyagasani, kandi ukaragwa ni ubutungane bw’umutima, mbere yo kwigaragaza imbere y’abantu. Intungane itungwa no kwemera. Kristu rero yara dukijije, umuvumo w’amategeko, adusesekazaho umugisha we kuva kuri Abrahamu  kugeza kuri Kristu turi abanyamugisha bavandimwe. Muze twiyegurire Imana buri munsi. Tuyoborwe na Roho w’Imana, twasezeranyijwe maze imitima yacu ibereho Nyagasani.

Uhoraho Iteka Yibuka Isezerano Rye

Imana yacu n’Imana itibagirwa, umunyarwanda yaravuze ati uwanze kuvugwa yanze no kuvuka. Urukundo rwe, ineza ye, bibiliya iratubwira  ngo aho nyanyuraga hose yagiraga neza (ZABURI 111(110), Abamwubaha abaha ibibatunga  akibuka iteka  isezerano rye) . None baramwita berizeburi baramwita umutware wa berizeburi. Hari igihe nawe ubwawe uta umutwe, ngo kanaka yamvuze , ngo kanaka yasebeje,ukarara udasinziriye, ukabura amahoro, ukarara utariye, umushiha ukagufata, yewe ubuse uzabe uruta Yezu. Yezu baramuvuze, yari IMANA we noneho yari ni umuziranenge nta cyaha ya koze, mutekereze rero ko bamwita umutware wa Sekibi.

Ni ukuvuga rero bavandimwe ibintu byose bikugeraho, ntabyo Yezu atanyuzemo, nta nakimwe niyo mpamvu, gutukwa yaratutswe, gukubitwa yara kubiswe, ariko yesu ntabwo yigeze aba ikibazo ntabwo yezu yigeze acika intege, ntabwo yezu yigeze areba umuntu ngo amwitiranye nicyaha cye, ntabwo yezu yigeze yumva ibibi bivuye kubandi, bimugiraho ingaruka ngo ahinduke kubera ibyo yabonye. Yagize ubwenge bwo kuba mwiza. Muvandimwe nda kwifuriza guhora nawe uri mwiza.Nubwo yaciye muri ibyo bibi byose ntawe yigeze yitura inabi. Zabuli 111, 3 : ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasubwa,kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

 Ntuzahindurwe ni abakuvuga nabi,ntuzahindurwe nabagutoteza,ntuzahindurwe ni abagutuka, ntuzahindurwe ni abakugambanira,ntuzahindurwe ni abagufata nabi, ntuzahindurwe ninabi iyo ariyo yoyose wahurira nayo mu nzira. Witaye kubyo abantu wava mu nzira nziza nta mpamvu, Yezu rero ngo abandi nabo bamusaba ibimeneyetso, ikimenyetso kivuye mw’Ijuru, ariko barimo ba mwinja, environemenet yari ikikije Yezu, ariko ngo Yezu amenya ibyo batekereza, ariko ingoma yabo yabayemo amahari irahirima.

Yezu ni umunyakuri nigihe akikijwe ni abatamwumva, ababwira ukuri akikomereza. Muvandimwe nawe baho mukuri ukore byiza utarambirwa, abo bose ineza barayibona ibageraho, umunsi umwe Imana izahindura umutima nama wabo.

Nyagasani Yezu rero aradusaba gukomeza inzira twatangiye , inzira y’ubutungane,inzira y’urukundo, kandi tukamenya ko tutazahindura abantu, hari abantu rwose bavuga ibyo bashatse,birengije urukundo, birengajije Imana ntabwo rero kubitura inabi, gusa nabo cg kubatuka nkuko badututse ntacyo bimaze, yezu ati niba urutoki rw’IMANA runesha roho mbi, IMANA yabagezeho ariko ntabwo mwayimenye.

 Iyo umuntu w’umunyamaboko afashe intwaro arinze urugo rwe ibyo biba ari amahoro, ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, ibintu yari afite akabigaba,umuntu utari kumwe nanjye aba andwanya, nutarunda hamwe nanjye aba  anyanyagiza, bavandimwe , reka tube mu ruhande rwa YEZU, Ntuzarwanye Yezu , ntuzarwanye Imana.

Kuko n’urwanya IMANA uzatsindwa kandi ubure byose, iyo Roho mbi ivuye mu muntu ibungera ahantu hagasi,iba ishaka ubuhungiro maze ikabubura ni uko ikibwira iti subiye munzu yanjye yagasi navuyemo, maze yaza igasanga ikubuye neza iteguye, nuko ikagenda izana roho mbi zindi zirindwi, nyuma ikagenda izana izindi mbi ziyirushije ubukana, nuko imimerere yanyuma y’uwo muntu ikagenda irushaho kuba umwaku.

Nudasenyera roho mbi izazana izindi  nyishi ziguturemo maze uhinduke ingoro yayo, mureke dusenyere sekibi,kandi nta nundi wabidufashamo usibye Nyagasani  dukingure ubuzima bwacu yinjiremo ahakore isuku ibitamunogeye abyirukane, ibikomeye bya tunaniye azabidushoboza, maze tumurangamire buriya gukorera Imana burimunsi ni uguhamagara Yezu kuko twebwe turi abanyantege nke, ariko ibyo tudashoboye Imana irabishobora n’umurimo wa Yezu, emerera rero nyagasani agukize akuvane kw’izima,yirukane roho mbi zose zigutuyemo, kandi aguhe kuba umunyamahoro no kugabira abandi amahoro ,uyu munsi unitoze kutavuga abandi nabi, unitoze kuba umugisha w’abandi.

Ijambo ryawe ribe ijambo ry’amahoro. Kuko kimwe mu bintu biducumuza ni amagambo. Yezu yavunzwe nabi ariko akomeza gukunda bose ushyizemo nabo bamuvugaga nabi, mubo yapfiriye nabo babaga barimo, natwe urwo Rukundo rwe  yatugaragarije akagera no kumusaraba arudutoze maze ahari inabi hose muri twe tuhasimbuze urwo Rukundo kandi tube abantu batanga ineza n’umugisha. Amen.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content