Ese Uhoraho ajya atuma abahanuzi? Ni gute watandukanya ab’ibinyima n’ab’ukuri?


Ese Uhoraho ajya atuma abahanuzi? Ni gute watandukanya ab’ibinyima n’ab’ukuri?

Iki gihe tugezemo, tubona abantu benshi “biyita” abahanuzi. Benshi muri bo bavuga ko bafite ubutumwa buvuye ku Mana. Ese wabwirwa n’iki abahanuzi b’ukuri n’ab’ibinyoma bakoreshwa na sekibi? Ese koko hari abantu Imana ituma ku bantu bakomeye cyane b’abayobozi n’ibyamamare? Ese kuki Imana itajya ihita ibwira umuntu ako kanya yo ubwayo idakoresheje intermediaire y’Umuhanuzi? Mu bika bikurikira, uri bumenye ukuri.

#1: Nibyo koko – si ibinyoma rwose, Imana ituma abahanuzi ku bantu bakomeye hamwe n’abacishije bugufi

Banza umenye ikintu kimwe: Imana ntishobora kugira ikintu ikora cy’ibiza/ibyago idahishuriye abahanuzi bayo (Amosi 3:6-7).

Koko si iby’ubu gusa, kuko ibiriho ubu, na mbere byariho, n’ibizabaho bizaba byarahozeho; Imana ihora igarura ibyabayeho (Umubwiriza 3:15). Ibi rero, ni ukuvuga ko n’igikorwa cyo gutuma abahanuzi Imana itacyize ubu, no kuva cyera yaragikoraga kuko iyo usomye ibitabo by’Umuhanuzi Samweli usangamo uko Imana yamutumaga ku bami ba Isiraheli akaba ari nawe wabimitse: Sawuli na Dawudi.

Ibi biraduhishurira ko bisanzwe koko atari igitangaza kubona umuntu ashyiriye ubutumwa Imana yamutumye ku muntu ukomeye. Si na Samweli gusa, ahubwo ni ibitabo byose byo muri Bibiliya bindi by’Abahanuzi uko ari 18 ukongeraho n’ibindi, aba bose bajyanaga ubutumwa bw’Imana ku bwoko bwayo.

Hari ibintu Imana yagiye ihisha abanyabwenge ikabihishurira abaciye bugufi, ndetse hari n’izindi mpano nyinshi yahishe abakomeye, maze izihishurira abo twakwita abatindi b’abahanuzi basuzuguwe kuva cyera mu mateka ya Bibiliya nk’uko n’uyu munsi bikimeze.

Urundi rugero rw’Umuhanuzi, ni Yona; Bamwe mu bigishamategeko n’Abafarizayi bigeze kubwira Yezu ngo abakorere ikimenyetso, maze abashwishuriza ababwira ko nta kindi kirenze icy’uko Yona yamaze iminsi 3 n’amajoro 3 munda y’igifi ndetse ko azamara iminsi 3 n’amajoro 3 munda y’isi kandi ko abatazabyemera ngo bareke ibyaha bazacibwa ho urubanza (Matayo 12:38-42).

Igitangaje muri byose ni uko Imana ihora itwibutsa ikintu kimwe: kureka ibyaha kugira ngo itatwoherezaho umuriro wayo, ariko tukinangira. Icyaha se ni iki? Ni bya byaha uko ari 10 bivugwa mu mategeko y’Imana, ntugire ngo hari ibindi bishya, ni ibyo gusa. Kuki twinangira?

Itumwa ry’abahanuzi

Imwe mu mirongo ya Bibiliya yemeza itumwa ry’Abahanuzi

  • Nk’uko Yezu we ubwe abyivugira muri Luka 11:49-51 ati: “Nicyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa bazica bamwe abandi babatoteze.’ Niyo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiko n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: aby’iyi ngoma muzaryozwa!”
  • 2 Amateka 24:19 “Aboherereza abahanuzi ngo babumvishe ko bakwiye kugarukira Uhoraho, ariko babima amatwi”.

#2: Gusesengura ubuhanuzi: Ubw’ukuri n’ubw’ibinyoma

Erega usibye no kuba Yezu we ubwe yaratwibwiriye ngo tuzababwirwa n’imbuto bera (Matayo 7:20), biranoroshye  kumenya niba Umuhanuzi atumwe n’Imana koko, biroroshye kugenzura ibyo avuze ugendeye kubyanditse muri 1 Yohani 4:1-6 ahagira hati:

… ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mwabwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu aba akomoka ku Mana; naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi.

Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.” (1 Yohani 4:1-6)

Abahanuzi by’ibinyoma nibo banditse muri Yeremiya 23:21 ahagira hati: Bariya bahanuzi sinigeze mbatuma, ariko bariruka hose! Sinigeze mvugana na bo, ariko barahanura!

Ibi bigaragara mu Byakozwe n’Intumwa 17:11 aho abaturage b’I Beroya bakiranaga neza ijambo ry’Imana ariko bakabanza kurikorera ubusesenguzi buri munsi bareba ibyanditswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo yavugaga ari ukuri. Iyo ukomeje gusoma ku murongo wa 12, usanga benshi byarabafashije kwemera kimwe n’Abagerekikazi b’abanyacyubahiro, n’abagabo batari bacye.

Ibi ubwabyo biratwereka ko Imana ikwemerera kubanza gukora ubusesenguzi bw’ibyo ubwirwa.

Umwanzuro

Mu kwanzura, twakora aka résumé k’inyigisho yanditse hejuru harimo ibibazo by’ibazwaga. Ngibi rero ibisubizo muri macye:

  • Ikibazo: Ese wabwirwa n’iki abahanuzi b’ukuri n’ab’ibinyoma bakoreshwa na sekibi? Igisubizo: Abahanuzi b’ukuri ubabwirwa n’uko basubiramo ibyo Yezu yigishaga gusa ntacyo bakuyeho nta n’icyo bongereyeho.
  • Ikibazo: Ese koko hari abantu Imana ituma ku bantu bakomeye cyane b’abayobozi n’ibyamamare? Igisubizo:  Imana buri gihe yatumaga abahanuzi bayo kuko Atari ubu ibyize kuko ibyahozeho cyera, n’ubu biriho.
  • Ikibazo: Ese kuki Imana itajya ihita ibwira umuntu ako kanya yo ubwayo idakoresheje intermediaire y’Umuhanuzi? Igisubizo: Imana ihishurira abaciye bugufi imbere yayo gusa ndetse n’abandi biyejeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content