Birakwiye Ko Abashakanye Batandukana?


Birakwiye Ko Abashakanye Batandukana?

IMANA yacu ntabwo yemera ko umubano w’abashakanye uhungabana, kabone niyo umwe mubashakanye abona ko bimugoye gukomeza kubana n’uwo bashakanye. Umubano w’abashakanye ntabwo ari uwa bantu babiri gusa, IMANA yacu nayo iba ifitemo uruhare kuko niyo yaremye umuntu ndetse imuremera ni umufasha umukwiriye. Kandi iryo sezerano abo bombi bagirana rigahamywa n’ukwemera kwabo bagiriye imbere y’Imana. Ibitabo bitagatifu bivuga cyane cyane kugutandukana kw’abashakanye ariko byose bigahuriza hamwe ko abashakanye badakwiriye gutandukana.

Muvandimwe ugushyingirwa gutagatifu ntabwo gukwiriye guhungabanywa na rimwe, ijambo ry’IMANA dusanga muri MATAYO 19,3-6: Nuko abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati “ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose?” Arabasubiza ati” ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore kandi ko yavuze ati’ ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugirango yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwegusa. Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!”

Abakurambere bacu nabo babajije Yezu ko bishoboka ko umugabo ya senda umugore we, Yezu yabasubizanyije ubwenge, icya mbere ya bambwiye ko ibyanditswe bitagatifu bitemera ugutandukana kw’abashakanye, iyo aza guhita abasubiza atabahaye ingero z’ijambo ry’Imana ntabwo bari kubyemera, ariko yabasomeye ibyanditswe bitagatifu, muvandimwe ubasha gusiga byose,ugasiga ababyeyi, ugasiga ishuti  ukajya kubana n’uwo wa kunze mugahuza byose mukaba umubiri umwe. Nicyo gituma uwifuza gutandukana n’undi yajya yibuka uko yahuye na mugenzi we. Mu guhamya iryo sezerano wemerera mu genzi wawe ko muzabana mu byiza mu makuba, mu burwayi ndetse no mu bukene.

Ni ujya wibuka isezerano wa giranye na mugenzi wawe bizakurinda kugira igitekerezo cyo kudatandukana nawe, isi ya none yuzuyemo ibibazo byinshi by’abashakanye batandukana buri munsi ku wundi, ariko ntabwo ariko bikwiye kugenda, aha twifashishe ingero zitandukanye. Ushakanye nuwo wa kunze mufite umutungo mwinshi cyane, nyuma hakabaho ibibazo ibyo mwali mutunze bigashira, umwe muri mwe akabona ubuzima butakomeza hatakiri ibyo bintu, aha muvandimwe ikigaragara ni uko waje ukunze iyo mitungo gusa nta Rukundo wari ufitiye mu genzi wawe, kandi wasezeranye ko no mubukene uzamukunda.

 Ikindi kibazo abashakanye bahura nacyo iyo umwe muri bo agize ikibazo cy’uburwayi, aha muvandimwe icyo usabwa ni ukwikorera umusaraba wa mugenzi wawe, mugafatanya guheka umusara nk’uko mwa byiyemeje aho gusiga mugenzi wawe wenyine. Ugaherekeza umuvandimwe uko bikwiye kabone niyo bitaba byoroshye, Imana izaguha umugisha kandi ntabwo uzagira igihe wigaya ko wasize umuvandimwe. Ijambo ry’IMANA riragusaba guca bugufi muri byose.

 Ariko ibyo byose muvandimwe ntabwo wa byishoboza birasaba gutumira Yezu kristu akagufasha guheka umusaraba, byose mbi shobozwa na kristu untera imbaraga. Ijambo ry’IMANA dusanga muri MWENESIRAKI 25, 1: Hari ibintu bitatu umutima wanjyue wifuza, bigashimisha Imana n’abantu: Ubwumvikane mu Bavandimwe, ubucuti mu baturanyi, n’umubano mwiza w’umugabo n’umugore. Muvandimwe Imana ikunda umubano mwiza hagati y’umugabo ni umugore, aha ntabwo wabasha kuzuza neza ishingano igihe udafitanye umubano mwiza na mugenzi wawe, aha ni hamwe uzasanga urugo rutagenda neza iyo nta mubano mwiza uri hati y’abo bavandimwe bombi.

 Umubano mwiza ni ukurenga ibigukomereye, maze ugahanga amaso uwaguhanze, ibyo bizatuma urugo rwawe ruba ijuru rito, ndetse mukabasha no gutera imbere muri byose, IMANA yishimira iyo umubano w’abashakanye udahungabanye, ni uhura n’abavandimwe baremerewe uzagire uruhare mu kubunga aho kubatandukanya, kuko umwanzi Sekibi ntabwo yishimira umubano mwiza w’abashakanye buri teka iba yishimira ko ingo zisenyuka. Aha muvandimwe uzafate umwanya wawe ugire icyo ukorera abavandimwe bazaba bugarijwe, ariko cyane cyane abo wisanzuraho, ibibazo byabo uzabigire ibyawe, kandi ntuzigere wishimira isenyuka ry’urugo runaka.

 Uzabafashe guheka umusaraba kandi niba wubatse izishyire mu mwanya wabo. Uzafate umwanya wawe ubasengere,ubafashe kwegera IMANA, ntube umwe mubishimira ko ubumwe bw’abashakanye buhungabana hari igihe abeshi bibwira ko ugutandukana ariko kuzarangiza ibibazo ntabwo aribyo ahubwo niho ibibazo byiyongera, ntabwo ikibazo gikurwaho n’ikindi,ufate umwanya ndetse usengere abanyamategeko cyangwa se abanda bantu bagira uruhare mw’isenyuka ry’umuryango. Abashakanye bagomba kubana bagatandukanwa ni urupfu, aha biravuga ko bagomba kubana ubuzira herezo kabone niyo baba bafite imisaraba ikomeye.

Hari igihe umusaraba ukuremerera Muvandimwe ndetse ugafata icyemezo gikomeye ariko pe ntabwo ariko byari bikwiriye kugenda, iyo ufite Imbaraga z’IMANA muri wowe nta kikunanira uragwa ukabyuka maze ugakomeza urugendo kandi ukarurangiza wemye, Yezu KRISTU nawe imisaraba yamutuye hasi ishuro eshatu, arababara cyane ntabwo yigeze areka gukomeza urugendo ni ubwo rutari rworoshye, ariko yararusoje nawe muvandimwe ushobora kugwa ishuro nyishi , kubera imisaraba y’umuvandimwe wawe ariko urasabwa gutwaza ugakomera cyane, ukima amatwi ibitekerezo biva hirya no hino, ukegera yezu ukamutura byose kuko ariwe mujyanama w’ukuri dufite.

Igihe uzaba warirengajije guherekeza umuvandimwe mu rugendo IMANA izakubaza byose ni ugera mu ngoma y’ijuru, umugabo azabazwa aho asize umugore, umugore nawe abazwe aho asize umugabo, bavandimwe imisaraba yo mugihe cya none ntabwo yoroshye ariko ufatanye ukuboko na mugenzi wawe byagufasha gutsinda byose. IBYAKOZWE N’INTUMWA 16,31: Wemere Nyagasi Yezu uzakira wowe ni urubyaro rwawe. Muvandimwe Yezu agukiza byose kabone niyo ubona bidashoboka, icyo usabwa ni uku mwemera gusa ibindi ukabiharira Imana yonyine iyo wabashije kugera aho uba wanesheje Sekibi ntaho muzongera guhurira azajya agendera kure umuryango wawe.

Muvandimwe hari igihe utarenza amaso kure ukareba ibintu bya hafi gusa, yenda umwe muri mwe yari afite akazi nyuma ka kaza guhagarara bitewe n’impamvu runaka, ugasanga buri munsi urahoza ku nkeke uwo muvandimwe ugatangira ku mwereka ko ntacyo amaze, bikageraho bigateza impagarara mu rugo ndetse umwe agafata icyemezo akagenda, hagashira igihe ugasanga icyemezo wa fashe kirakugoye, mbese ubuzima ukisanga utazabishobora wenyine, aha ugira igihe cyo kwicuza no gutekereza neza kubyo wa koze, aha ni hamwe iyo wasanze warafashe umwanzuro ukugoye usanga wisanze wiyambuye ubuzima, cyangwa ugakora ikindi kintu kibi kirushijeho.

Umwanzuro ufata ujye ukubera impamvu yo guharanira ikiza gusa ntuzabe umwanzuro wo guharanira ikibi, iyo uhisemo ibyiza gusa bigira Ingaruka nziza ku muryango, ariko iyo ufashe umwanzuro mubi bigira ingaruka mbi kuri wowe ndetse no ku muryango wose, ibikorwa byawe Muvandimwe nibyo bizagufasha kwinjira mu ngoma y’ijuru. Igihe ubona byanze cyangwa se bya kunaniye tabaza IMANA kuko iyo uteye intabwe imwe uyisanga yo itera intabwe ijana igusanga. Imana yishimira ko tuzagira umugisha ndetse n’abazadukomokaho. ZABURI 22, 28-32: isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho, imiryango yose y’amahanga imupfukamire, kuko ubwami ari ubw’uhoraho, akaba ariwe ugenga amahanga. Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye, ababereyeho kuzapfa bose bemeye ku mugandukira. Urubyaro rwabo ruzamukeza, ruzamenyekanye uhoraho mu bisekuruza bizaza, ruzamamaza ubutungane bwe, imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo uhoraho yakoze. Imirimo myiza uzaba warakoze hano kw’isi niyo izafasha abazagukomokaho gukomeza kogeza inkuru nziza kandi bikaza umugisha urubyaro rwawe. Ikindi kandi imbuto nziza uzera cyangwa uzabiba niyo izafasha abazagukomokaho kugira urugo rwiza, ndetse nabo bakazabihereza abaza bakomokaho bityo bikaba uru hererekane rwiza. Umubano w’abashakanye rero ntukwiye guhungabana, Imana yacu yishimira ko uhora ari nta makemwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Content